Imyidagaduro

Ariel Ways yemeje ko ari Juno Kizigenza yaririmbye mu ndirimbo ye nshya, ahishura byinshi ku rukundo rwa bo (VIDEO)

Ariel Ways yemeje ko ari Juno Kizigenza yaririmbye mu ndirimbo ye nshya, ahishura byinshi ku rukundo rwa bo (VIDEO)

Umuhanzikazi nyarwanda, Ariel Ways yahishuye ko indirimbo "Good Luck" yasohoye ari Juno Kizigenza bahoze bakundana yabwiraga.

Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi babo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye "Away".

Umuntu yavuga ko batandukanye nabi kuko mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.

Ariel Ways akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye "Good Luck" cyangwa "Amahirwe Masa" iba igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama.

Uyu muhanzikazi akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ari indirimbo yahimbiye uwahoze ari umukunzi we.

Ati "ni umukunzi twakundanye. Ni indirimbo naririmbye nifuriza amahirwe masa umukunzi twakundanye, mwifuriza ko yakomeza gukunda nubwo tutagikundana."

Yakomeje avuga ko uyu mukunzi we yaririmbaga ari Juno Kizigenza.

Ati "yego ni Juno Kizigenza. Impamvu namuririmbye ni uko mfite uburenganzira bwo kumuririmba, ni inkuru yanjye nta mupaka uriho."

Yakomeje kandi avuga ko nta kintu gikomeye bapfuye ahubwo ari uko bananiwe guhuza gusa.

Ati "Nta gikuba cyacitse, ntabwo ari nka rwa rwango wavuga ngo umuntu yarakwiciye ukamwanga cyane, hari igihe abantu bumva ko ari ikintu gikomeye cyane, ni ibintu bisanzwe abantu bose barabizi hari igihe kibaho ugakundana n’umuntu ugasanga ntimuhuza, ni ibyo twarakundanye birarangira."

"Icyo gihe habaho kugerageza ukamenyana n’umuntu kandi iyo ubonye bitarimo kuvamo, uramureka. Naramuretse na we arandeka kuko ntabwo yanyirutse inyuma. Ninjye wamuretse."

Ariel avuga ko yaje kumureka nyuma yo kubona ko barimo kubabazanya.

Ati "Habayeho kubabazanya. Njyewe ndabyemera ntabwo ndi umwere ukuri kuba kugomba kujya ahagarargara. "

Yavuze ko kandi ikintu kimwe yavuga cyatumye amukunda ari uko bari bahuriye mu mwuga byoroshye kuvugana rero aba ari we agerageza kureba ko urukundo rwabo rwashoboka.

Muri Mata 2022 ubwo Juno Kizigenza yaganiraga na ISIMBI yahamije ko urukundo rwe na Ariel Ways rwarangiye ari na bwo rwari rugitangira.

Bakanyujijeho mu rukundo
Urukundo rwa bo rwari rwarafashe indi ntera
Ways yemeje ko indirimbo ye nshya yabwiraga Juno Kizigenza
Yasanze batahuza bahitamo gutandukana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Drip
    Ku wa 19-10-2022

    Bari bakwiranye nibasubirane pe

  • Drip
    Ku wa 19-10-2022

    Bari bakwiranye nibasubirane pe

  • Cassien
    Ku wa 20-06-2022

    Mn Sabin,bazasubirana cyakora!

  • Cassien
    Ku wa 20-06-2022

    Mn Sabin,bazasubirana cyakora!

  • Ineza soso
    Ku wa 19-06-2022

    Bazasubirana niba ntabyahari bapfuye

  • Ineza soso
    Ku wa 19-06-2022

    Bazasubirana niba ntabyahari bapfuye

IZASOMWE CYANE

To Top