APR WFC igeze kure irambagizwa, Rayon Sports iracyashakisha abakinnyi, Kiyovu Sports yarababonye
Amakipe atatu mu Rwanda akomeye Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR ageze kure imgiteguro yo gushyiraho amakipe y’abagore azatangirana n’umwaka w’imikino utaha.
Kiyovu Sports niyo yabimburiye andi makipe aho yamaze kugura abakinnyi baziyafasha mu mwaka utaha w’imikino, yaberekanye mu kwezi kwa Werurwe.
Tariki ya 1 Gicurasi 2022 ubwo perezida wa Rayon Sports yari yatumiye abanyamuryango mu nama nyunguranabitekerezo, yababwiye ko iyi kipe igiye gushinga ikipe y’abagore.
Icyo gihe yagize ati "turifuza gushyiraho ikipe y’abagore. Mushobora kuvuga ngo murashinga ikipe y’abagore n’iyo mufite yarabananiye? Hoya ni ngomba kuko hari amarushanwa mpuzamahanga ugomba gukina kuko ufite irerero ndetse n’ikipe y’abagore. Niyo mpamvu nta kabuza iyi kipe tugomba kuyishyiraho, igatangira shampiyona umwaka utaha."
Uretse Rayon Sports, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko na APR FC igeze kure ishakisha abakinnyi bazayikinira.
Ibi bikaba bijyanye n’ibyo umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje muri 2021 ubwo yemezaga ko iyi kipe yahozeho igomba kugaruka.
Ati "Yego ikipe y’abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero ntakibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose.”
Ni mu gihe initegura ko izakina imikino Nyafurika kandi ubu itegeko rivuga ko nta kipe yakina iyi mikino idafite ikipe y’abato n’ikipe y’abagore.
Biteganyijwe ko aya makipe azahera mu cyiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Aya makipe naramuka azanye amakipe y’abagore, azaba yiyunze kuri AS Kigali isanzwe ifite iyi kipe.

Ibitekerezo