Siporo

APR FC yavuze ko umukoro ari uwa RS Berkane bategereje umwanzuro wayo

APR FC yavuze ko umukoro ari uwa RS Berkane bategereje umwanzuro wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buvuga ko butegereje icyo RS Berkane izababwira kuhazakinirwa umukino wo kwishyura wa CAF Confedration Cup bitewe n’umwanzuro iki gihugu cyafashe wo guhagarika ingendo z’indege zinjira muri iki ihugu.

Ku munsi w’ejo nibwo APR FC yakinnye na RS Berkane umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, umukino wabereye mu Rwanda kuri Stade Regional warangiye ari 0-0.

Umukino wo kwishyura ukaba wagombaga kuzabra muri Maroc tariki ya 5 Ugushyingo, iki gihugu bitewe n’ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19, cyamaze guhagarika ingendo z’indege zose zinjira muri iki gihugu.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko bategereje igisubizo cya RS Berkane cy’aho umukino uzabera ubundi bakajya kwerekana icyo bashoboye.

Ati “Ubuyobozi bwa APR FC butegereje ko RS Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro ni uwa Berkane na leta yabo. Sinasoza ntashimiye ubuyobozi bukuru bwa RDF, abakunzi n’ abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange uko bashyigikira APR FC.”

CAF nayo ikaba yamaze kwinjira muri iki kibazo aho yamaze kwandikira Maroc iyibaza igisubizo ifite kuri iki kibazo cy’uburyo uyu mukino uzakinwa.

APR FC ntiramenya aho umukino wo kwishyura na RS Berkane uzabera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top