Ikipe ya APR FC yatsikiye i Rubavu inganya n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-21.
Uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 ariko kubera ko ikibuga cya Stade Umuganda cyagombaga kwakira uyu mukino cyari cyarahagaritswe, uhinduka ikirarane.
Uyu mukino ukaba wakinwe uyu munsi kuri Stade Umuganda, APR FC yagiye gukina uyu mukino ishaka kuwutsinda kuko yari ku mwanya wa 8 n’amanota 9, iyo iwutsinda yari guhita ifata uwa 3 n’amanota 12.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yorohewe na Etincelles FC yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 cyane ko mu mikino 6 ya shampiyona nta n’umwe yatsinzemo ahubwo yanganyije 2.
APR FC yasatiriye ikora iyo bwabaga ariko iminota 90 irangira itabashije kureba mu izamu rya Etincelles FC. APR FC yahise ifata umwanya wa 6 n’amanota 10 inganya na Police FC na Espoir FC ziyikurikiye, ni mu gihe Etincelles yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 inganya na Gorilla na Rutsiro z’iri imbere yayo.
APR FC isigaje ibirarane 3 icyo bazakinamo na Gasogi United tariki ya 26 Ukuboza, tariki ya 18 Mutarama bakine na Mukura VS ni mu gihe tariki ya 21 Mutarama bazakina na Rutsiro.

Ibitekerezo
Innocent habineza
Ku wa 10-12-2021Nonese komwshyizeho amafoto ya Apr yakinye yonyinese