APR FC vs Rayon Sports: 11 impande zombi zishobora kubanza mu kibuga
Uyu munsi ni umunsi w’ikirori ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda aho hateganyijwe umukino witezwe na benshi, APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’abakeba.
Ni umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, ni umukino amakipe yombi agiye gukina umuntu yavuga ko ari ku rwego rumwe.
APR FC iri bwakire uyu mukino, mu myitozo ya nyuma yakoze ku munsi w’ejo, bigaragara ko iri buze kuba idafite kapiteni wayo Jacques Tuyisenge umaze iminsi afite imvune, na Mugisha Bonheur uheruka gukora impanuka, ni mu gihe Byiringiro Lague we yakoze imyitozo ndetse yitezwe kuri uyu mukino.
Ni umukino APR FC igiye gukina iri ku mwanya wa 4 n’amanota 6 mu mikino 2, ni mu gihe ifite ikirarane na Etincelles.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports uretse umunya-Maroc ukina mu kibuga hagati, Ayoub ufite akabazo k’imvune, abandi bose bameze neza ndetse bitezwe kuri uyu mukino.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 7, mu mikino 3 yatsinzemo 2 inganya umwe.
Ni umukino uri bubere kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:00’ zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021.
Abakinnyi 11 amakipe yombi ashobora kuza kubanza mu kibuga
APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel na Nshuti Innocent
Rayon Sports: Bonheur, Karim Mackenzie Nizigiyamana, Muvandimwe JMV, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Onana Willy Essombe, Rharb Youssef, Muhire Kevin na Steve Elumanga

Ibitekerezo