Siporo

APR FC VS Rayon: Polisi igiye kwerekana abafana 15 bafunzwe bazira guhimba ibisubizo bya COVID-19

APR FC VS Rayon: Polisi igiye kwerekana abafana 15 bafunzwe bazira guhimba ibisubizo bya COVID-19

Polisi y’u Rwanda igiye kwerekana abafana 15 baraye bafashwe barafungwa bazira guhimba ibisubizo bya COVID-19 kugira ngo barebe umukino waraye uhuje APR FC na Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo APR FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-2022 aho yanayitsinze 2-1.

Abafana kwinjira kuri uyu mukino byasabaga kuba bafite ibisubizo by’uko badafite ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus, hakiyongeraho kugura itike.

Muri uku kwinjira, polisi y’u Rwanda ikaba yarafashe bamwe mu bafana bari baje kureba uyu mukino bafite ubutumwa mpimbano bugaragaza ko batanduye icyorezo cya Coronavirus, ni mu gihe batari banipimishije.

Abagera kuri 15 bakaba bafashwe ndetse ubu mu kanya gato bakaba bagiye kwerekwa itangazamakuru kuri Metropolitan Police i Remera nk’uko umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera yabibwye ikinyamakuru ISIMBI.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abafana bari benshi, hari abaje bahimbye ibisubizo bya Coronavirus
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rurangwa Aimable
    Ku wa 25-11-2021

    Aliko niba Abantu baradohorewe kujya gusenga batipimishije
    Badohorewe numupira bagatezimbere
    Amakipe Aho gutezimbere Corona.
    Kwinjira mukibuga

    Nibidohorwe rwose .beguca intege Abafana

  • Nambajimana celestin
    Ku wa 24-11-2021

    Abobantu bakwiye guhanwa
    Rwose bakoze ibintu bitaribyo

IZASOMWE CYANE

To Top