Siporo

APR FC igiye gutangira kubarura abafana bayo

APR FC igiye gutangira kubarura abafana bayo

Ubuyobozi bwa APR FC mu minsi mike buraba bwatangiye igikorwa cyo kubarura abafana bayo mu rwego rwo kumenya umubare w’abafana iyi kipe ifite.

Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze urupapuro(form) rugaragaza ibyo umukunzi w’iyi kipe azuza.

Mu gushaka kumenya ukuri k’uru rupapuro ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver ariko avuga ko amakuru y’ikipe yose akwiye kujya ashakirwa kuri Website we ntagire icyo abazwa.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Michel Masabo we ntabwo yabonekaga ku murongo wa telefoni.

Amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu bayobozi b’amatsinda y’abafana(APR FC Fan Clubs), bahamije ko ayo makuru ari yo mu minsi mike bari bube batangiye kwiyandikisha.

Bavuga ko mu minsi ishize ari bwo ubuyobozi bwa APR FC bwabamenyesheje aya makuru ariko hakaba hari ibitaratunganywa neza ku buryo bahita batangira kwiyandikisha.

Ngo n’ubwo urupapuro rwasohotse bigaragara ko bizakorwa mu buryo bwo kwandika n’ikaramu siko bimeze ahubwo bizokorerwa kuri internet.

Buri mufana azajya yuzuza umwirondoro we, itsinda arimo, byose ni mu rwego rwo kumenya umubare nyawo w’abafana ba APR FC n’amatsinda ayigize.

Umwe yagize ati"nibyo, babitubwiye mu minsi mike ishize. Ni igikorwa kizakorerwa Online, buri mufana azajya yuzuza umwirondoro we n’itsinda abarizwamo. Hari ibitaranozwa neza, batubwiye ko hari ibigiye konozwa ubundi bakatumenyesha tugahita dutangira kwiyandikisha. Umuntu uzaba afite telefoni itajya kuri internet, azabwira mugenzi we amwandike."

Mu minsi ishize nibwo Rayon Sports yatangije uburyo bwo kwandika abafana bayo, bo bakaba biyandikisha hakoreshejwe telefoni.

Abafana ba APR FC bagiye gutangira kubarurwa
Uru nirwo rupapuro rwasohotse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top