Siporo

APR FC ifite gahunda zayo, nanjye mfite gahunda zanjye – Muhadjiri wagarutse ku myitwarire mibi yamuvuzweho

APR FC ifite gahunda zayo, nanjye mfite gahunda zanjye – Muhadjiri wagarutse ku myitwarire mibi yamuvuzweho

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri avuga ko imyitwarire mibi yamuvuzweho ubwo yakinaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikaba intandaro yo gutandukana na Emirates Club ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Muri Nyakanga 2019 nibwo yatandukanye na APR FC imugurishije muri Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Yaje gutandukana n’iyi kipe muri Mutarama 2020. Yabwiye ISIMBI ko impamvu batandukanye yagiyeyo agasabwa gutsinda ibitego byinshi kandi adakinishwa ku mwanya we aho yanyuzwaga ku mpande bigatuma adatanga umusaruro, ni mu gihe ikipe iba itegetswe gukinisha abanyamahanga babiri gusa atari nko mu Rwanda bafite 5.

Agaruka ku kuba yaratandukanye n’iyi kipe kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yari ayirimo, Muhadjiri yavuze ko atari byo ari ibinyoma, gusa ngo ntiyabuza abavuga kuvuga.

Ati “Abantu bose bavuga ibyo bashaka, ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka ariko nibaza ko abakinnyi benshi bajya hanze, ni bangahe bari hano mu Rwanda bagiye hanze se? nabo se ni ikinyabupfura? Umupira ufite ibyawo hari n’igihe ujya ahantu ugasanga nta gihe ufite cyo kumenyera ahubwo uhita usabwa umusaruro, ntabwo wagendera ku byo abantu bavuga.”

Ku byo kuba atarasubiye muri APR FC kandi ari nayo yari yamugurishije muri Emirates Club, ndetse ubwo yagarukaga byavuzwe ko yanamwifuje, yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko ntabwo bigeze bagirana ibiganiro.

Ati “nta byinshi nabivugaho ibyo ng’ibyo kuko APR FC ifite gahunda zayo, nanjye mfite gahunda zanjye, ikipe iyo mutagiranye ibiganiro, nta biganiro twagiranye naraje ikipe nzashakaga aba ari zo njyamo.”

Uyu mukinnyi kandi avuga ko muri gahunda ze zose apanga, ateganya no gusubira kujya gukina hanze y’u Rwanda, gusa ngo ntiyavuga ngo azagenda umwaka uyu n’uyu.

Hakizimana Muhadjiri avuga ko ibyo yavuzweho by'imyitwarire mibi atari byo yabeshyewe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top