Siporo

APR FC cyangwa Rayon Sports? - Ibyiyumviro bya Kimenyi Yves

APR FC cyangwa Rayon Sports? - Ibyiyumviro bya Kimenyi Yves

Nyuma y’iminsi mike asinyiye ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC, umunyezamu Kimenyi Yves avuga ko nta tandukaniro yabonye riri hagati y’aya makipe uretse abafaba gusa.

Kimenyi Yves yatandukanye na APR FC yakuriyemo mu mpera z’ukwezi gushize ari kumwe n’abandi bakinnyi 15 bari basezerewe n’iyi kipe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Kimenyi avuga ko kwisanga muri bagenzi be yasanzemo bitamugoye kuko bamenyeranye na mbere bajya bahurira mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati"ntabwo byangoye kwisanga muri bagenzi banjye, ntibyigeze biba ikintu gikomeye cyane kuko ni ikipe y’abantu twari dusanzwe tumenyeranye mu ikipe y’igihugu, ni abantu tuvuga ururimi rumwe kandi nasanze ari ikipe yakira abantu neza ikabamenyereza, navuga nk’urugero nko ku bafana bagerageje kutwakira kandi tubyitwaramo neza."

APR FC yakiniye na Rayon Sports arimo kugeza ubu ngo ntatandukaniro ririni aya makipe afite, yose asa nk’aho ari amwe uretse abafana ba Rayon Sports gusa.

Yagize ati"ntabwo nanyuze mu makipe menshi, iyo nanyuzemo kuko ni nayo namenyekaniyemo nakiniye [APR FC], navuga ko amakipe ari amwe wenda aho bitandukanira ni ku bafana, Rayon Sports ifite abafana benshi navuga ko ari ryo tandukaniro gusa."

Uyu musore urimo gukina irushanwa rye rya mbere muri Rayon Sports rya CECAFA Kagame Cup, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko intego ari ugukora cyane bakaba bakegukana iri rushanwa.

Kimenyi Yve wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, ubu ari muri Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports ngo nibo batandukanya aya makipe yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top