Siporo

Ange Mutsinzi hari icyo yasabye abafana ba APR FC

Ange Mutsinzi hari icyo yasabye abafana ba APR FC

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy, arasaba abakunzi b’iyi kipe kuza ari benshi kubashyigikira mu marushanwa y’igikombe cy’Agaciro bitegura gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri no ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019 ni bwo hateganyijwe imikino y’igikombe cy’Agaciro izahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19.

APR FC yasoje ku mwanya 2 izahura na Mukura VS yabaye iya 3, Rayon Sports yabaye iya mbere ihure na Police FC yabaye iya 4 ku wa Gatanu, amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019.

Mutsinze Ange Jimmy, myugariro wa APR FC akaba yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza ari benshi bakabashyigikira bakabasha kwegukana iki gikombe.

Yagize ati“icyo dushaka ni igikombe, icyo dusaba abafana ni ukuza kudushyigikira ku mukino, bazaze ari benshi kandi twizeye ko tuzatsinda Mukura VS ku mukino ufungura irushanwa.”

Yakomeje avuga ko ikipe yabo imeze neza ndetse umukinnyi wese bakinisha yiteguye gutanga ibyo afite byose ikipe ikitwara neza.

Ngo kuba hari abakinnyi batari kumwe nabo bari mu ikipe y’igihugu, bibaye byiza nabo bazaba baje bagafatanya gushakira ikipe intsinzi, ariko ngo bitanashobotse abatoza bagahitamo kubaruhutsa nta kibazo bafite, ngo abahari biteguye guhesha APR FC iki gikombe ku nshuro ya mbere.

Ikipe ya APR FC kuva yatangira gukinira iki gikombe muri 2015 gitangira, ntirabasha kukegukana kuko muri 2015 cyegukanywe na Police FC, 2016 nticyaba, mu gihe 2017 na 2018 gifitwe na Rayon Sports.

Ange yasabye abafana kubaba hafi kugira ngo ibikombe 2 by'Agaciro yatwaranye na Rayon Sports, na APR FC azakiyiheshe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kavubi
    Ku wa 10-09-2019

    NABANZE AKUREHO IYO MISATSI INDANGAGACIRO KA APR FC KUBAHIRIZWE.MURAKOZE

  • Kavubi
    Ku wa 10-09-2019

    NABANZE AKUREHO IYO MISATSI INDANGAGACIRO KA APR FC KUBAHIRIZWE.MURAKOZE

IZASOMWE CYANE

To Top