Ambassador’s Cup: Kenya yahigitse u Rwanda yegukana umwanya wa mbere, Dream Taekwondo Club na Police zirakurikira
Irushanwa ry’umukino njya rugamba wa Taekwondo rya Ambassador’s Cup, ritegurwa na Ambassade ya Korea mu Rwanda ryaraye risojwe ikipe ya Team Paradisso yo muri Kenya ari yo ibaye iya mbere mu gihe Dream Taekwondo Club yari ifite iki gikombe yabaye iya kabiri naho Police iba iya 3.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 7, ryatangiye tariki ya 6 Nzeri risozwa tariki 8 Nzeri 2019, ryitabiriwe n’amakipe 20 aturutse mu bihugu 3.
Ibihugu 3 byitabiriye ni u Rwanda rutegura rukanakira iri rushanwa, Kenya ndetse na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu makipe 20 yitabiriye 17 ni ayo mu Rwanda, imwe ni iyo muri Kenya n’aho indi ni iyo muri DR Congo.
Mu makipe yaturutse hanze y’u Rwanda harimo Team Paradisso na Refuge Team Kenya zo muri Kenya ndetse na Eagle de Fer yo muri DR Congo.
Dream Taekwondo Club, yari ifite igikombe giheruka kuko niyo yabaye iya mbere umwaka ushize, yari ifite intego zo kwisubiza iki gikombe ariko ntibyakunda kuko Paradisso yo muri Kenya yaje kukibambura.
Team Paradisso ni yo yaje kwegukana irushanwa aho muri rusange yari ifite abakinnyi 41, yegukana imidari 27 harimo iya Zahabu(Gold) 6, iya Feza(Silver) 7 ndetse n’iy’Umuringa(Bronze) 14, yabonye amanota 118.
Ku mwanya wa 2 haje Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda yakinishije abakinnyi 27 ibona imidari 15, harimo iya Zahabu 5, iya Feza 3 ndetse n’iy’Umuringa 7. Ikaba yabonye amanota 78.
Ikipe ya 3 yabaye Police yo mu Rwanda yakinishije abakinnyi 15 babona imidari 9, harimo iya Zahabu 6, uwa Feza 1 ndetse n’iy’Umuringa 2. Yabonye amanota 62.
Andi makipe yaturutse hanze, nka Eagle de Fer yo muri DR Congo yatahanye imidari 3, harimo uwa Zahabu 1, uwa Feza 1 ndetse n’uw’Umuringa 1. Refuge Team Kenya yo nta mudari n’umwe yabonye.
Reba uko amakipe yakurikiranye
Mu bindi bihembo byatanzwe, mu bagabo bari munsi y’ibiro 63 Francis Ngugi ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa, mu bakobwa bari munsi y’ibiro 54 Ndacyayisenga Aline yabaye umukinnyi w’irushanwa.
Munsi y’ibiro 54, hahembwe Kayitare Benoit wa Police, Joseph Mwanda wa Paradisso yo muri Kenya.
Ikipe y’Impunzi za Mahama yahawe igikombe cya Team Spirit (ikipe yashyize hamwe), ni mu gihe Nyamata Taekwondo Club yahembwe nk’ikipe irimo izamuka neza.

Ibitekerezo