Amavubi yinjiye mu mwiherero, Kwizera Olivier agaragara mu isura nshya (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda [Amavubi] yinjiye mu mwiherero yitegura umukino wa Mozambique na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Uyu mwiherero ukaba watangiranye n’abakinnyi 21 bakina imbere mu gihugu biyongereyeho Djihad Bizimana ukina mu Bubiligi ariko akaba amaze iminsi mu Rwanda.
Aba bakinnyi bakaba barimo na umunyezamu Kwizera Olivier utaherukaga mu ikipe y’igihugu, uyu musore umenyerewe mu nyogosho isanzwe ndetse yakaraze umusatsi, yaje mu isura nshya aho yashyizeho "Dread locks".
Uyu mwiherero ukaba ugiye kubera i Nyamata aho bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, ni mu gihe azahaguruka mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azakinira na Mozambique tariki ya 2 Kamena, umukino wa Senegal uzabera mu Rwanda tariki ya 7 Kamena 2022.
Abakinnyi 28 bahamagawe:
Abanyezamu: Kwizera Olivier, Ntwali Fiacre na Kimenyi Yves
Ba Myugariro: Emmanuel Manishimwe, Nirisarike Salomon , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry , Niyigena Clement, Buregeya Prince , Manzi Thierry na Ishimwe Christian
Abakina hagati: Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise, Rafael York, Manishimwe Djabel, Kevin Muhire, Ruboneka Bosco na Mugisha Bonheur
Ba rutahizamu: Meddie Kagere, Ndayishimiye Dominique, Byiringiro Lague, Danny Usengimana, Mugunga Yves na Muhadjili Hakizimana

Ibitekerezo
Iradukunda Jean deu dieu
Ku wa 26-05-2022Amavubi tuyifurije amahirwe mass, azatsinde tuyarinyuma nitwa lradukunda Jean due dieu