Igitego cya Adama Traore cyahesheje intsinzi Mali imbere y’u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Amavubi yatangiye ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ikina na Mali mu itsinda E.
Uyu mukino ukaba wari wabereye muri Maroc kubera Mali nta kibuga ifite cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
Umukino watangiye ubona amakipe akinira mu kibuga hagati ariko Mali ari yo iri hejuru y’u Rwanda.
Ku munota wa 15, Dieng yateye kufura ariko Emery Mvuyekure umupira awushyira muri koruneri.
Nyuma y’iminota 2 gusa Mali yaje kubona penaliti nyuma y’ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, iyi penaliti yatewe na Djenepo ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.
Nyuma y’ubwumvikane buke mu bwugarizi bw’u Rwanda, Adama Traore yatsindiye Mali igitego cya mbere.
Ku munota wa 29, Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere Ngwabije Bryan Clovis aha umwanya Byiringiro Lague.
Mali n’ubundi yakomeje kurusha Amavubi. Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Mali ku busa bw’u Rwanda.
Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Niyonzima Olivier Seif yasimbuye Yannick Mukunzi wari wabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 15, Haruna Niyonzima yasimbuye Hakizimana Muhadjiri.
Izi mpinduka nta kintu kinini zafashije u Rwanda kuko n’ubundi Mali yakomeje gusatira cyane Amavubi atigeze agira amahirwe yo kugera imbere y’izamu rya Mali.
Amavubi nta mahirwe yigeze abona muri uyu mukino uretse ku munota wa 83 ubwo Haruna Niyonzima yahinduraga umupira ariko Meddie Kagere awutangwa n’umunyezamu.
Abasore b’u Rwanda bagerageje gushaka uko bishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Uganda izasura Kenya ku munsi w’ejo ku wa Kane.
Abakinnyi 11 Amavubi yari yabanjemo
Emery Mvuyekure, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge

Ibitekerezo