Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye imyitozo yitegura imikino 2 igomba gucakiranamo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Ni imikino yo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri kumwe na Mali, Uganda na Kenya.
Uzaba ari umunsi wa 3 w’iri jonjora, umunsi wa mbere Amavubi yatsinzwe na Mali 1-0, umunsi wa kabiri anganya Kenya 1-1.
Umikino ubanza na Uganda uteganyijwe kubera i Kigali tariki ya 7 Ukwakira n’aho uwo kwishyura ukabera muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira.
Mashami Vincent akaba yarahamagaye abakinnyi 36, binjiye mu myitozo ku munsi wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Imyitozo yatangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane, itangirana n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ikipe irimo gukora kabiri ku munsi, mu gitondo bagomba gukorera kuri Stade Amahoro, nimugoroba saa 19h bagakorera kuri Stade Regional izakira uyu mukino, ariko umunsi wa mbere bakoreye kuri Stade Regional.
Kugeza ubu iri tsinda rya E riyobowe na Mali n’amanota 4, Kenya na Uganda zifite 2, u Rwanda rufite rimwe.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 1-10-2021Tubifurije kuzatsinda Kandi namwe murabiziko abanyarwanda dukunda itsinzi rero iki nicyo gihe Ngo muduhe ibyishimo courage tubari inyuma
-xxxx-
Ku wa 1-10-2021Tubifurije kuzatsinda Kandi namwe murabiziko abanyarwanda dukunda itsinzi rero iki nicyo gihe Ngo muduhe ibyishimo courage tubari inyuma