Siporo

Amavubi atsinze DR Congo (AMAFOTO)

Amavubi atsinze DR Congo (AMAFOTO)

Ibitego byatsinzwe na Sugira Ernest, Manzi Thierry na Nsabimana Eric Zidane, bifashije Amavubi gutsinda DR Congo i Kinshasa ibitego 3-2.

Wari umukino wa gishuti wahuje u Rwanda na DR Congo kuri Stade des Martyrs i Kinshasa muri Congo, ni mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura umukino wa nyuma w’ijonjora ry’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’ kizabera muri Cameroun.

U Rwanda rukaba ruzakina na Ethiopia tariki ya 22 Nzeri 2019 ni mu gihe DR Congo izakina na Centre Afrique.

Igice cya mbere DR Congo yarushaga Amavubi cyane, ubona ko barimo kubarusha imbaraga cyane.

DR Congo yasatiriye cyane ariko abasore b’u Rwanda bakomeza kwihagararaho, akagozi kaje gucika ku munota wa 42 ubwo Ava Dongo yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura.

Amavubi yahise asa nakangutse maze barasatira nabo, ku munota wa 45 Haruna Niyonzima yazamukanye umupira awuha Sugiri Ernest yinjirana ubwugarizi bwa DR Congo maze ashota mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri, koruneri yahise iterwa na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima maze Manzi Thierry yishyurira u Rwanda n’umutwe. Igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka 2, havamo Kimenyi Yves na Iranzi Jean Claude, hinjiramo Ndayishimiye Eric Bakame na Iradukunda Eric Radu.

Ku munota wa 60 Sugira Ernest yaboneye u Rwanda igitego cya kabiri nyuma y’umupira yari acomekewe na Manishimwe Djabel agasiga ubwugarizi bwa DR Congo.

Ku munota wa 67’, Nsabimana Eric Zidane yatsinze igitego cya 3 n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima.

Ku munota wa 72, Haruna Niyonzima yavuye mu kibuga asimburwa na Danny Usengimana, ku munota wa 81 Sugira Ernest yahaye umwanya Yannick Bizimana ni nako ku munota wa 87 Djabel yahaye umwanya Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 85, ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Beya Joel yatsinze igitego cya kabiri cya DR Congo ku mupira wari uhinduwe na Nsita Ernest.

Umukino waje kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 3-2. Biteganyijwe ko bava DR Congo bahita berekeza muri Ethiopia aho bazakina umukino ubanza n’iki gihugu tariki ya 22 Nzeri 2019, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Ukwakira, ni mu gushaka itike ya CHAN.

11 ba DR Congo babanjemo
11 b'Amavubi babanjemo
ba kapiteni mbere y'umukino
Sugira Ernest yaherukaga kuri Stade des Martyrs akina muri AS Vita Club, yatsinze igitego cya 2 cy'Amavubi
Kimenyi Yves yafashe igice cya mbere gusa
Umukino warangiye ari 3 by'u Rwanda kuri 1 cya DR Congo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top