Amavubi y’u Rwanda anganyije na Congo Brazaville ubusa ku busa mu mukino wa gishuti mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura igikombe cya CHAN 2020.
Wari umukino wa kabiri Amavubi agiye gukina yitegura Igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata 2020.
Umukino uheruka yakinnye na Cameroun tariki ya 24 Gashyantare 2020 muri Cameroun maze amakipe yombi anganya 0-0.
Uyu mukino w’u Rwanda na Congo Brazaville wabereye kuri Stade Amahoro uyu munsi saa 15:00.’
Mashami Vincent akaba yari yakoze impinduka 3 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Cameroun.
Manishimwe Djabel, Iradukunda Jean Bertrand na Nshuti Dominique Savio bari bavuyemo hinjiramo Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Danny Usengimana.
Ku munota wa mbere w’umukino Danny Usengimana yagerageje ishoti ariko umupira ntiwagera mu izamu.
Mu minota ya mbere y’umukino wabonaga abasore b’u Rwanda barimo batakaza imipira bya hato na hata cyane cyane mu bwugarizi, Congo yaboneyeho ibashyiraho igitutu dore ko mu minota 5 ya mbere bari bamaze kubona koruneri 5.
N’ubwo Amavubi wabonaga atarinjira mu mukino neza ni yo yaje kubona amahirwe akomeye mbere ya Congo ku munota wa 24 ku ishoti Danny Usengimana yateye mu izamu umunyezamu awukuramo maze Eric Ngendahimana awusubizamo maze umunyezamu Ndila Pavelh awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 41 Kimenyi Yves yakoze akazi gakomeye nyuma yo gukoramo ishoti rikomeye rya Obossi Bersyl. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Ku munota wa 51 Congo yahushije uburyo ku mupira Ninguila yari ahawe na Hardy Prince ariko awuteye unyura hanze y’izamu.
Ku munota wa 55 Danny Usengimana yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu ariko awuteye arawuhusha.
Ku munota wa 56 Mashami Vincent yakoze impinduka 2 havamo Danny Usengimana na Ngendahimana Eric hinjiramo Ndekwe Felix na Nshuti Dominique Savio.
Ku munota wa 70 Sugira Ernest yavuye mu kibuga hinjiramo Iyabuvuze Ose.
Nyuma y’uko habaye izi mpinduka wabonaga Amavubi arimo asatira ashaka igitego ariko kubona igitego biragorana.
Ku munota wa 85 Amavubi yazamukanye umupira neza, Lague ahererekanya neza na Ose ariko bageze mu rubuga rw’amahina bananirwa gushyira mu izamu. Lague yahise aha umwanya Djabel.
Bakomeje gusatira bashaka igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0.
Dore 11 babanjemo ku mpande zombi
AMAVUBI: Kimenyi Yves, Omborenga Fintina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rugwiro Herve, Manzi Thierry©, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Olivier Sefu, Ngendahimana Eric, Byiringiro Laguye, Danny Usengimana na Sugira Ernest
Congo: Ndila Pavelh, Magmokele, Dimitri©, Moudza Prince, Ondongo Julfin, Binguila Hardy, Obossi Bersyl, Obongo Prince, Nsenda Francis, Massanga Chandrel, Etali Harvy na Lovamba J. Racine

Ibitekerezo