Amavubi y’u Rwanda anganyirije na Cameroun muri Cameroun ubusa ku busa mu mukino wa gishuti wo kwitegura igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020.
Wari umukino wa gishuti Cameroun yari yakiriye Amvubi mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata uyu mwaka.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Omnisports de Yaounde saa 16:30’ z’i Kigali mu Rwanda.
Mu minota ya mbere y’umukino Amavubi wabonaga arimo asatira, Sugira Ernest akaba yahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Cameroun n’ubwo nta mahirwe menshi yabonye.
Mu gice cya mbere nta mahirwe menshi Amavubi yabonye uretse ishoti Mangwende yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awukuramo.
Kuva ku munota wa 20, Cameroun yihariye umukino, isatira Amavubi ariko nta mahirwe menshi babonye kuko Manzi Thierry na Rugwiro Herve bari mu mutima w’ubwugarizi bari maso. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Kimenyi Yves, Manishimwe Djabel, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest hinjiramo Kwizera Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Danny Usengimana.
Ku munota wa 61 Amvubi yabonye amahirwe ku murongo w’urubuga rw’amahina ku mupira Sefu yahaye Omborenga ariko awuteye unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 64 Savio yahaye umwanya Iyabivuze Ose. Ku munota wa 86 Ally Niyonzima yasimbuye Niyonzima Olivier Sefu.
Kuva kuri uyu munota Amavubi yatangiye gusatira ubona ko atangiye gushyira igitutu ku bwagarizi bwa Cameroun.
Ku munota wa 87 Byiringiro Lague yagerageje ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Cameroun awukuramo. Umukino warangiye ari 0-0.
Nyuma y’uyu mukino Amavubi akaba ari buhite agaruka i Kigali kwitegura undi mukino wa gishuti na Congo Brazaville tariki ya 28 Gashyantare 2028.

Ibitekerezo
Ntezimana
Ku wa 24-02-2020Nibyiz Cyn turashima