Mukura VS yatakambiye FERWAFA iyisaba kuyifasha kwishyura ideni kugira ngo yemererwe kuba yagura abakinnyi inabandikishe, ni mu gihe ivuga ko bidakozwe ishobora no kuva muri shampiyona kuko nta bakinnyi ifite.
Muri Nzeri 2020 nibwo Mukura yasinyishije Djilali Bahloul wavukiye mu Bufaransa ariko ufite ubwenegihugu bwa Algeria nk’umutoza mukuru, baje gutandukana muri Kanama 2021 bamwirukanye ariko ntibubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano.
Uyu mutoza yahise yitabaza FIFA, muri Mutarama 2022 FIFA yamenyesheje Mukura VS ko itemerewe gusinyisha umukinnyi ngo imwandikishe yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga itarishyura uyu mutoza ibihumbi 46 by’Amadorali kubera kwica amasezerano bagiranye, ni ukuvuga arenga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi kipe ivuga ko ifite abakinnyi 14 gusa, yamaze kwandikira FERWAFA iyisaba kuyifasha kwishyura iri deni bakazagenda bayishyura kuko yo nta bushobozi ifite.
Mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Mukura VS, Maniraguha Jean Damascene batakambiye perezida wa FERWAFA kubafasha kuko nta mikoro bafite.
Bamenyesheje umuyobozi wa FERWAFA ko bagiranye ikibazo na Djilali Bahloul wari umutoza wa bo na we akabarega muri FIFA ikabaca ibihumbi 46 by’Amadorali ariko kubera ikibazo cy’ubukungu cyatewe na COVID-19 cyatumye abafana bakumirwa ku bibuga bituma aho bakuraga hagabanuka cyane, ntibabashije kumwishyura.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko beretse FIFA imbogamizi bahuye na zo zose, bayereka uko bazashyiramo iryo deni ariko ibabera ibamba.
Ati “Nyuma twaje kwandikira FIFA tubereka ingorane twagize zo kutabasha kwishyura uwo mwenda ariko tubereka ubushake bwo dufite bwo kwishyura ndetse tubaha n’uburyo twifuza kuzagenda tubishyura gahoro gahoro ariko igisubizo twahawe cyaje ari gihakana ndetse gishimangira ibihano.”
Damascene yakomeje asaba perezida wa FERWAFA ko kubera ibibazo by’ubukungu bafite bituma batabasha kwishyurira rimwe aya mafaranga, FERWAFA yabafasha ikabishyurira hanyuma bakazagenda bayishyura mu byiciro.
Ati “Ni yo mpamvu Bwana muyobozi dusaba FERWAFA ko yadufasha kwishyura uwo mwenda FIFA noneho natwe tukajya tuyishyura gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi dufite.”
Bavuga ko kandi umufatanyabikorwa wa bo ari wo Karere ka Huye wiyemeje kubafasha kwishyura uyu mwenda ndetse unemera kuba umwishingizi wa Mukura VS.
Mu gihe FERWAFA itakwemera kubaguriza amafaranga, Mukura VS yavuze ko nta bushobozi ifite bwo gukina mu cyiciro cya mbere kubera umubare mucye w’abakinnyi basigaranye ari bo 14.
Ati “Tuboneyeho kandi kubamenyesha ko mu gihe mutabashije kudufasha gukemura iki kibazo, MUKURA VS idafite ubushobozi muri iki gihe bwo gukomeza gukina shampiyona kubera umubare mucye w’abakinnyi bemerewe gukina, dufte 14; bityo tukabasaba no kudukorera ubuvugizi kugira ngo tubashe kwemererwa kwandikisha abakinnyi twari twaguze.”
Ibi bihano byafatiwe Mukura VS kandi mu gihe byagaragara ko yanze cyangwa yananiwe kwishyura Djilali Bahloul, bishobora kurangira inamanuwe mu cyiciro cya kabiri.

Ibitekerezo
Ntidendereza marti
Ku wa 27-08-2022Mukura iri mukaga abakunzi biyi kipe barahari kandi ni benshi biragayitse kumva ikipe yubukombe nka mukura ibura 460001$ nyamara ihabwa amafranga 150 millions nakarere,ikigaragra nuko hari imicungire mibi yikipe nkaho namafranga make ikipe ibona usanga nka MD wamukura ayihembamo 1,5000,000frw aya namafranga yahemba abakinnyi 5