Byitezwe ko mu gihe ikipe y’igihugu izaba itangiye urugendeo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ashobora kuzitabaza amasura mashya y’abakinnyi basanzwe bakina hanze y’u Rwanda bazaba bagiye gukinira u Rwanda bwa mbere.
U Rwanda rwisanze mu itsinda L kumwe na Mozambique, Benin na Senegal mu gushaka itike y’iki gikombe kizabera muri Cote d’Ivoire.
U Rwanda rwitabiriye igikombe cy’Afurika inshuro imwe rukumbi muri 2004, kuva icyo gihe ntabwo rurongera gusubirayo, rukaba rumaze igihe rushakisha abanyarwanda bakina hanze cyane ku mugabane w’u Burayi ngo babasabe babe baza gukinira ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yavuze ko Amavubi azahamagarwa hazaba harimo amasura mashya, basanze n’umutoza hari urutonde runini afite rw’abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yashakishije.
Ati “Yego amasura mashya azaba arimo. Twasanze umutoza afite urutonde runini rw’abakinnyi b’abanyarwanda twe tutari tunazi, yararuduhaye turabakurikirana ku rwego rw’igihugu igisigaye ni uko ari we ubakurikirana mu kibuga.”
Yakomeje avuga ko basanze benshi banashakaga gukinira Amavubi icyo bari bategereje ari amakuru gusa.
Ati “Baremeye benshi, baranabishakaga icyari gisigaye ni uko bagira amakuru, icyo twari tubashyiriye ni amakuru. Ntabwo ndibugaruke ku mazina umbabarire ariko nta waduhakaniye. Igisigaye ni uko umutoza abakurikirana akareba niba bari ku rwego bifuza.”
Avuga ko abakinnyi ubu bamaze kwemera bashya bagera ku 10 ariko hakaba hagikomeje igikorwa cyo gushakisha n’abandi. Ni igikorwa uvuga ko bagezeho ku bufatanye n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu cyane ko ari bo babafashije kubaganiriza no kubahuza n’aba bakinnyi.
Abakinnyi baheruka kwemera gukinira Amavubi bakuriye ku mugabane w’u Burayi barimo Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Ngwabije Bryan Clovis ukina mu Bufaransa na Rafael York ukina muri Sweden.
Byitezwe ko aba bakinnyi bazatangirana n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho u Rwanda ruzakina na Mozambique hagati ya tariki ya 4 na 5 Kamena 2023.

Ibitekerezo
Surwavuba j.ndedieu
Ku wa 24-04-2022Rekaturebe ko umutoza mushya atuzanira impinduka kuri equips yacu tumurinyuma murakoze
Surwavuba j.ndedieu
Ku wa 24-04-2022Rekaturebe ko umutoza mushya atuzanira impinduka kuri equips yacu tumurinyuma murakoze
Patrick
Ku wa 22-04-2022Murambere kumakuru meza mutugezaho