Amasura mashya mu Mavubi yari ategerejwe na benshi yari yasezeranyijwe Abanyarwanda yaburiye he?
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier avuga ko abakinnyi ari byo hari abakinnyi bemeye gukinira u Rwanda ariko kuri iyi nshuro bitakunze kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Mu minsi ishize, umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye ISIMBI ko hari abakinnyi bagera ku 10 bemeye gukinira u Rwanda ndetse ko ubwo Amavubi azaba yahamagawe hari bamwe bashobora kwitabazwa.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 agomba kwifashisha ku mikino ya Mozambique na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire ariko nta zina rishya ryagaragayeho.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko hari abakinnyi benshi baganirijwe ndetse bamwe umutoza akabashima ariko bakagorwa n’uko nta byangombwa by’u Rwanda bafite cyangwa se ugasanga n’ababyeyi babo ntabyo bafite.
Ati “Twaganirije abakinnyi benshi cyane b’abanyarwanda, ndetse bamwe umutoza akabashima ubwo tukajya ku byangombwa, hari abakinnyi benshi b’abanyarwanda batagira ibyangombwa by’abanyarwanda kandi murabizi ni amategeko, iyo umukinnyi atigeze aba hano niyo yaba afite ababyeyi b’abanyarwanda umwe cyangwa bombi, rimwe na rimwe hari ubwo ugongwa n’uko umubyeyi ubwe nta cyagombwa cy’u Rwanda afite.”
“Hari abakinnyi benshi tuzi twifuza ariko bafite ibibazo nk’ibyo ng’ibyo. Ugasanga umuntu nta cyangombwa cy’u Rwanda afite ndetse n’ababyeyi ntacyo bafite, ubwo tugahera aho dushakira n’ababyeyi.”
Yakomeje avuga ko hari n’abo begera ariko ugasanga bo ntibiteguye gukinira u Rwanda kuko baba batekereza ko bagifite amahirwe yo gukinira ibihugu byabahaye ubwenegihugu.
Ati “Hari ibindi duhura nabyo, abakinnyi bakomeye koko b’abanyarwanda nzi neza ko mubikurikirana, baba batiteguye guhita baza nonaha, inshuro nyinshi abakinnyi b’abanyarwanda b’imyaka 19 na 20 rimwe na rimwe baba bahamagarwa mu bihugu byabahaye ubwenegihugu cyangwa bitarabahamagara ariko bafite icyizere cyo kuzahamagarwa, ntabwo ari umwihariko w’u Rwanda abo bakinnyi ntabwo byoroshye kubabona.”
Yavuze ko ku mikino izakurikiraho mu kwezi kwa Nzeri 2022, bishoboka ko hari abazaba bamaze kubona ibyangombwa ku buryo bazitabazwa kuri iyo mikino.
U Rwanda ruritegura imikino 2 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ruzakina na Mozambique tariki ya 2 Kamena muri Afurika y’Epfo na Senegal mu Rwanda tariki ya 7 Kamena 2022.

Ibitekerezo