Siporo

Amarangamutima ya Nirisarike Salomon nyuma y’uko Minisitiri asuye irerero rye

Amarangamutima ya Nirisarike Salomon nyuma y’uko Minisitiri asuye irerero rye

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon avuga ko ari ibya gaciro kuba Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Minosa yarasuye irerero rye kuko bigaragaza ko baha agaciro ibyo bakora.

Ku munsi w’ejo hashize, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yagiriye uruzinduko rw’akazi mu karere ka Rubavu aho yabonanye n’abayobozi bafite aho bahuriye na Siporo.

Yanasuye amwe mu marerero y’umupira w’amaguru ari muri kariya karere nka Vision Jeunnesse Nouvelle na Foundation Nirisarike Salomon ya Nirisarike Salomon.

Yashimiye abayobozi b’aya marerero uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa politike ya Siporo ndetse abizeza ubufatanye.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nirisarike Salomon yavuze ko bifite igisobanuro gikomeye kuba Minisitiri afata umwanya agasura fondasiyo ye.

Ati "Iki gikorwa ni ingenzi ku irerero ryajye kuko byerekana ko Minisitiri wa Siporo ndetse na FERWAFA bazi ibikorwa byacu kandi bifuza kudushyigikira kugira ngo dukomeze tuzamure impano z’abana b’abanyarwanda. Kuhagera gusa kwabo birahagije abana kumva inama zabo bituma bakora cyane."

Nirisarike Salomon ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina muri Armenia mu ikipe ya Urartu FC, akaba yarashinze irerero ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo gufasha abana bafite impano i Rubavu kuzamuka neza.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yasuye irerero rya Nirisarike Salomon
Foundation Nirisarike Salomon yakira abana bakiri bato batuye i Rubavu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top