Siporo

Amarangamutima ya Mangwende nyuma yo kwerekanwa muri FAR Rabat

Amarangamutima ya Mangwende nyuma yo kwerekanwa muri FAR Rabat

Nyuma y’uko myugariro w’umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende amaze kwerekanwa mu ikipe ya FAR Rabat(ASFAR), yavuze ko azatanga imbaraga ze zose afite kugira ngo afashe iyi kipe kandi ashimira buri wese wamufashije.

Uyu musore wari usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso yugarira mu ikipe ya APR FC, yerekeje muri Maroc gusinyira iyi kipe tariki ya 1 Kanama 2021.

Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 3, akaba yahise anerekanwa, ni mu mashusho yashyizwe hanze afite iminota hafi ibiri.

Uyu myugariro akaba yazengurukijwe inzu y’iyi kipe yerekwa amateka y’iyi kipe arimo n’ibikombe imaze kwegukana.

Mangwende akaba yavuze ko yishimiye kuza muri iyi kipe ndetse azi neza ko azatanga imbaraga ze zose agafasha iyi kipe yamugiriye icyizere.

Ati "Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR.”

Mangwende w’imyaka 26 akaba yarasinyiye iyi kipe imyaka 3 atanzweho amadorali ibihumbi 430 harimo ibihumbi 130 bya APR FC.

Agiye gukinira iyi kipe nyuma y’imyaka 5 akinira APR FC yagezemo 2016 avuye muri Rayon Sports.

Mangwende yijeje abakunzi b'iyi kipe kuzabaha ibyo afite byose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top