Amakipe 7 yimuwe kuri Stade Regional yabonye ibibuga azakiniraho anabimenyesha FERWAFA
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni wo wari umunsi wa nyuma ku makipe 7 yakiriraga ku kibuga cya Stade Regional kuba yamaze kumenyesha FERWAFA aho azakirira imikino ya shampiyona yo kwishyura, yose yamaze kuhabona.
Nyuma y’uko Stade Regional igiye kuvugururwa, amakipe yahakiriraga imikino ya yo ari yo; APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Gorilla FC, Police FC na Gasogi United yasabwe gushaka ahandi.
Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC zahisemo kujya kwakirira imikino ya zo i Muhanga kuri Stade Muhanga.
Andi makipe 4, APR FC, AS Kigali, Gorilla FC na Gasogi United zo zigomba kwakirira kuri Stade ya Bugesera.
Imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira tariki ya 20 Mutarama 2022, gusa byitezwe ko Stade Regional nimara kuvugururwa aya makipe azahita asubirayo.
Stade Regional igiye kuvugururwa mu gihe harimo hitegurwa Inama y’Inteko Rusange ya FIFA izabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Werurwe 2022.
Iki kibuga kigiye kuvugururwa mu gihe CAF yari yagihagaritse kwakira imikino mpuzamahanga kubera ko hari ibyo kibura.
Ni nyuma y’uko yasabye ko kivugururwa hagashyirwamo imyanya (intebe) ku buryo hamenyekana umubare yakira, inzira zorohereza abafite ubumuga kimwe n’ubwiherero, inkingi zikingiriza abareba umukino zigakurwaho, umwanya uri hagati ya bench n’ikibuga ni muto n’ibindi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari byose bizavugururwa kubera ko hazashyirwamo ’tapis’ nshya, uruzitiro ruzengurutse ikibuga ruzahindurwa, amazamu mashya ndetse n’urwambariro ruzongera ruhindurwe.
Iyi mirimo yo kuvugurura Stade Regional biteganyijwe ko izatangira muri Gashyantare isozwe tariki ya 6 Werurwe 2023.

Ibitekerezo