AMAFOTO: Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Mwurire zinaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 8 Kamena abafana b’ikipe ya APR FC bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire mu karere ka Rwamagana, banashykiriza umuturage umuturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wo muri uwo umurenge inzu bamwubakiye.
Nsaziyinka Damien utuye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire, akagari ka Bicumbi, umudugudu wa Bicumbi niwe muturage baremeye.
Ni gikorwa cyateguwe n’abafana ba APR FC muri iki gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, batangaje ko nk’abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu zagize uruhare mu guhagarika Jenoside na bo hari igikorwa bagombaga gukora bafasha abasizwe iheruheru na yo.
Imfurayabo Uwase Claudine ukuriye abafana bo mu Intare za APR FC yatangaje ko iri tsinda ry’abafana iki gikorwa basanzwe bagikora.
Yagize ati"ubundi ubusanzwe Intare za APR FC dusanzwe dukora ibikorwa by’urukundo haba hagati yacu cyangwa abandi bafite ibibazo muri bagenzi bacu, aho tumaze kubona ko hagati mu banyamuryango nta kibazo gikomeye dufite nibwo twatekereje ko tugomba gufasha uyu musaza kuko mubizi ko twagize amateka mabi niyo mpamvu twahisemo gufasha Damien nk’abafana bafana ikipe ya APR FC.”
Muri iyi Gahunda kandi harimo abafana b’andi makipe nka Rayon Sports babarizwa mu itsinda rya Gikundiro Forever ndetse n’abayobozi babo barimo Muhayimana Claude na Runigababisha Mike, abaturutse muri Kiyovu Sports bari bayobowe na Minani Hamed ndetse n’andi ma fan club ya APR FC harimo Zone 1 n’Umurava.
Uwaremewe Nsaziyinka Damien yishimiye uburyo abobafana ba APR FC bamutekerejeho bakaza kumufasha.
Yagize ati"mbikuye ku ndiba y’umutima ndishimye cyane nshimiye abafana ba APR FC bamfashije mukunsajisha neza, ndashima Imana yabayoboye hano, hari abanyarwanda benshi bababaye nishimiye kuba ari njye bahisemo, nishimiye kuba mwarantekerejeho n’umuryango wanjye".
Iki gikorwa cyo kubakira Damien no kumuremera kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 7. Abafana ba APR FC bo mu itsinda ry’Intare bakaba bagera muri 74 bakaba barubakiye inzu uyu muntu ndetse bamuha n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’ibyo kurya.
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Nsaziyinka Damien (uri hagati) niwe waremewe
Abafana ba Rayon Sports nabo Bari baje kwifatanya n’Intare za APR FC
Abafana ba Kiyovu Sports nabo bari baje kwifatanya n’Intare za APR FC
Minani Hemedi umukuru w’abafana ba Kiyovu Sports ageza ijambo ku bari baje kwibuka
Claudio umukuru w’Intare za APR FC
Inzu Intare za APR FC zubakiye Damien ifite agaciro ka miliyoni 7
Bimwe mubyo Intare za APR FC zaremeye uyu muturage
)
Ibitekerezo
Deborah
Ku wa 9-06-2019Mwarakoze bana b’u Rwanda!