Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo igiye muri Cameroun gukina n’iki gihugu umukino wa gishuti, yaraye igeze muri iki gihugu aho yakiriwe n’abanyarwanda benshi baba muri iki gihugu.
Amavubi y’u Rwanda y’abakinnyi 26 ayobowe n’umutoza Mashami Vincent yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 ku isaha ya saa 9:00’.
Ku isaha ya saa 15h zirenzeho iminota ni bwo iyi kipe yari isesekaye ku kibuga cy’indege cya Douala, bakaba baragombaga guhita berekeza mu mujyi wa Yaounde ahazabera umukino.
Bahise bafata urugendo rw’imodoka, ku ntera ya 265.7 km, Douala – Yaounde, ni amsaha 5 n’iminota 38, bakaba barageze Yaounde saa 21h n’indi minota.
Mashami akaba yarahagurukanye abakinnyi 26 muri 28 bari mu mwiherero, yasize abakinnyi 2 ari bo Bukuru Christophe ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu.
Umukino w’u Rwanda na Cameroun uzaba tariki ya 24 Gashyantare 2020, nyuma y’uyu mukino Amavubi azagaruka mu Rwanda aho azakina na Congo Brazaville i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.
Dore abakinnyi Mashami yahagurukanye
Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame(AS Kigali), Kwizera Olivier (Gasogi United)
Ba Myugariro: Mustinzi Ange, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu(Rayon Sports) na Nsabimana Aimable(Police FC)
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Manisimwe Djabel (APR FC), Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally (Rayon Sports), Twizerimana Martin Fabrice (SC Kiyovu Sports), Nshuti Dominique Savio, Ngendahimana Eric (Police FC) na Nsabimana Eric Zidane.
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Danny Usengimana (APR FC), Sugira Ernest, Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Ose, Mico Justin (Police FC) na Iradukunda Jean Bertrand(Mukura VS)

Ibitekerezo
Ismael
Ku wa 22-02-2020Amavubi turabashyigikiye
Ismael
Ku wa 22-02-2020Amavubi turabashyigikiye