Siporo

Akagozi karacitse! Mukura VS ihagaritse umuvuduko wa APR FC

Akagozi karacitse! Mukura VS ihagaritse umuvuduko wa APR FC

Ikipe ya Mukura VS ihagaritse umuvuduko wa APR FC iyibuza kuzuza imikino 51 idatsinzwe muri shampiyona, ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2021-22.

Uyu munsi hakinwe imunota 45 yari isigaye ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 waraye usubitswe kuri Stade Regional wo APR FC yakinagamo na Mukura VS.

Umukino waraye usubitswe igice cya mbere kirangiye kubera imvura nyinshi yagwaga kuri Stade Regional, Mukura VS yari imbere n’igitego kimwe cyatsinzwe na Nyarugabo Moise.

Iyi minota 45 APR FC yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego biranga iminota 45 irangira 0-0, buvuze ko umukino warangiye ari 1-0.

Mukura VS yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 3 Mutarama 2019 nabwo hari mu mukino w’ikirarane.

Mukura VS ihagaritse umuvuduko wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top