Aho inzovu zirwaniye...! Gutsindwa ku makipe akomeye mu Rwanda, itangazamakuru ni ryo riturwa umujinya
Umuswayile yaravuze ngo "Asiye kubali kushindwa si mushindani", ugenekereje ni nko kuvuga ko "utemera gutsindwa aba atari indwanyi". Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ririmo guhura n’iki kibazo aho amakipe atsindwa akaba ari ryo ribihomberamo.
Hadutse umuco cyane cyane ku makipe y’ibigugu aho arimo gutsindwa maze umujinya bakawutura itangazamakuru banga kurivugisha.
Ikibazo nk’iki cyaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho byakunzwe gukorwa cyane n’umutoza watozaga APR FC , Adil Erradi aho yavugishaga itangazamakuru ari uko yatsinze kandi abishaka aho yarishinjaga kumutuka.
Uyu muco wongeye kugaragara muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho abatoza bongeye gusa n’abahora itangazamakuru umusaruro muke barimo kubona banga kurivugisha, akenshi bigakorwa n’amakipe y’ibigugu.
Ntabwo abanyamakuru baraye batashye bishimye nyuma y’umukino w’umunsi wa 12 wo APR FC yaraye inganyijemo na Gasogi United 0-0.
Ni nyuma y’uko umutoza wa APR FC wungirije, Ben Moussa (urimo utoza iyi kipe) atishimiye umusaruro wavuye muri uyu mukino yanze kuvugisha itangazamakuru akavuga ni yo bateka ibuye rigashya atavuga.
Mu gihe ibi bitari byakabavuye mu mutwe, itangazamakuru ryongeye gukorwa mu mutwe na André Landeut utoza Kiyovu Sports wanze kurivugisha nyuma yo kunyagirwa na AS Kigali 4-2 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022.
Nyuma y’uko uyu mukino urangiye, itangazamakuru ryashakishije uyu mutoza arabura neza ribwirwa ko atari buvuge.
Bivugwa ko batishimiye imisifurire ari na yo yatumye batakaza uyu mukino, ngo nta kintu na kimwe umutoza yaza kubwira abanyamakuru.
Uwitwa Aziz, umwe mu bantu baba hafi y’ikipe ya Kiyovu Sports ushinzwe umutekano, mu ijwi riranguruye yabwiye abanyamakuru ko umutoza atari buze kuvuga na bo.
Ati "ibyo abasifuzi bakoze ntimubibonye? Mushaka avuge iki? Ntabwo ari buze rwose."
Benshi babifashe nko gutebya ariko koko byarangiye atavuganye n’itangazamakuru.
Muri Gashyantare 2022 ubwo habaga ikibazo nk’iki kuri Adil yanga kuvugana n’itangazamakuru, ISIMBI yavugihshije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda niba hari itegeko rihana umutoza wanze kuvugana n’itangazamakuru maze bavuga ko ntaryo.
Icyo gihe umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yagize ati "ahantu ubona baca amande ni ahantu baba bamaze kugira shampiyona y’umwuga (professional league), ha handi baba bafite amasezerano y’ubucuruzi menshi, asaba abakinnyi kuvugana n’itangazamakuru bakabishyira rero muri ayo masezerano y’ubucuruzi baba baragiranye.”
"Niho twifuza kugera ariko ntabwo turahagera, dufate nk’urugero mu Bwongereza kuko mu byo Sky yishyuye harimo n’ibiganiro n’abatoza usanga shampiyona y’u Bwongereza ibigira itegeko ariko hano kuko ntawaguze ubwo burenganzira usanga nta wubigira itegeko ariko byose biba biberaho kwigisha abantu, niyo nzira abantu bajyamo.”

Ibitekerezo