Siporo

Agahinda ka Mugisha Samuel wavuye mu isiganwa bitunguranye

Agahinda ka Mugisha Samuel wavuye mu isiganwa bitunguranye

Umunyarwanda Mugisha Samuel avuga ko ari ibintu bibabaje kuva mu isiganwa ritarangiye ariko na none akaba nta kindi yarenzeho kuko ari uburwayi.

Mugisha Samuel ukinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo nayo irimo gusiganwa muri Tour du Rwanda 2022, mu buryo butunguranye byatangajwe ko yavuye mu isiganwa ryari rigeze ku gace ka 6 kubera uburwayi.

Mu kiganiro kigufi uyu mukinnyi yahaye ISIMBI, yavuze ko byatewe n’uburwayi bwa Malaria ndetse ko ari ibintu bibabaje ariko na none ntacyo yabihinduraho.

Ati “byatewe n’uburwayi. Narwaye Malaria. Urumva ntabwo bishimishije kuba nacikirije isiganwa byambabaje. Gusa na none umuntu agomba kubyakira kuko ntabwo umuntu aba yiteguye kurwara.”

Si Mugisha Samuel gusa wavuye mu isiganwa kuko n’umubiligi, Stockman Michiel ukinira Saris Rouvy Sauerland Team yavuyemo.

Hari kandi na Laurance Axel, umufaransa ukinira B&B Hotels na we akaba yasezeye mu isiganwa.

Mugisha Moise yavuye mu isiganwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top