Imyidagaduro

Agahinda ka Humble Jizzo nyuma y’uko se yitabye Imana

Agahinda ka Humble Jizzo nyuma y’uko se yitabye Imana

Umuhanzi Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se yitabye Imana.

Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo yatangaje ko yabuze se umubyara.

Mu gahinda kenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari azi ko kuri Noheli ari bwo bwa nyuma yavuganye nawe.

Atiruhukira mu mahoro papa, Ndababaye cyane. Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwa nyuma."

Uyu musaza w’imyaka 67 akaba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aho yagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020.

Amakuru avuga ko yagiyeyo yumva atameze neza, aho yumvaga afite umunaniro gusa, akaba yahise yitaba Imana ubwo yari kwa muganga.

Papa wa Humble Jizzo yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top