Agahinda ka Eddy Kenzo utaramenye bene wa bo bakomoka mu Rwanda, ntazi irengero rya se
Umuhanzi ukomoka muri Uganda wubatse izina muri Afurika, avuga ko nyina yari umunyarwandakazi ariko akaba ataragize amahirwe yo kumenya bene wa bo bitewe n’amahano yagwiririye u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Radio yo muri Uganda ya Galaxy FM, ni bwo uyu muhanzi yahishuye ko ari nyakamwe ndetse atazi n’irengero rya se.
Ati "ukuri ni uko ntazi n’umwe muri ba marume, mama yavuye mu Rwanda amaze kubera umuryango we wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, papa, nta na kimwe muziho, ndi njyenyine. "
Iyo usomye ibivugwa kuri uyu muhanzi kuri murandasi, bakubwira ko nyina yitabye Imana ubwo Eddy Kenzo wavutse mu 1989 yari afite imyaka 5, gusa nta nkuru ya se ivugwa.
Ni umuhanzi wakuriye mu buzima busharira kuko nyuma y’urupfu rwa nyina yamaze imyaka 13 yibera ku muhanda (Ntiyari afite aho kuba).
Kenzo wumvaga azaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yaje kujya muri Masaka Local Council FC nyuma aza no kwishyurirwa amashuri yisumbuye (Sports Bursary) muri Lubiri Secondary School muri Kampala ariko ntabwo yigeze asoza amashuri ye.
The truth is I don’t know any of my Uncles, my mother came from Rwanda alone after loosing all her relatives in the genocide, my father, I don’t know anything about him, I’m all by myself - @eddykenzoficial #ZzinaBigBang | #EveningRushReloaded pic.twitter.com/A4ptmhC1KG
— 100.2 Galaxy FM Zzina! (@GalaxyFMUg) November 25, 2022

Ibitekerezo