Imyidagaduro

Afite abana 6! Diamond yahishuye ukuri kutavuzwe, umwe mu bagore babyaranye umugabo we azi ko umwana ari we

Afite abana 6! Diamond yahishuye ukuri kutavuzwe, umwe mu bagore babyaranye umugabo we azi ko umwana ari we

Umuhanzi w’icyamamare umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yahishuye ko nubwo abantu bazi ko afite 4 atari byo kuko ari 6.

Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe cyatambukijwe n’urubuga rwa Netflix mu gihe bise ’Young, Famous and African’, niho Diamond yahishuriye byinshi ku buzima bwe bitari bizwi na benshi.

Ati “mfite abana bane. Ni batanu cyangwa batandatu.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu mezi make ashize nyina yahuye n’umugore akamubwira ko afite umwana wa Diamond ariko akaba yaranze kubimubwira kuko umugabo we azi ko ari uwe.

Ati “mu mezi make ashize, mama yambwiye ko yahuye n’umugore, uwo mugore ndamuzi, yavuze ko afite umwana wanjye ariko ntashaka kubimwira kubera ko yakoze ubukwe kandi umugabo we azi ko umwana ari uwe. Umwana wanjye afite imyaka 10.”

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Diamond Platnumz kuri Wasafi FM nabwo yakomoje kuri aba bana babiri batazwi aho umwe yavuze ko ari Mwanza ariko nyina akaba yaramumuhishe, ni mu gihe undi nyina yanze ko bahura kubera ko byari ku mwangiriza umubano afitanye n’umugabo bari kumwe. Muri abo bana hari uwo yavuze ko aheruka kubona mu myaka 4 itambutse.

Ubusanzwe Diamond Platnumz abana be bari bazwi ni abana 4, abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto n’uwo aheruka kubyarana na Tanasha Donna.

Diamond Platnumz ubusanzwe bizwi ko afite aba bane, yahishuye ko afite n'abandi 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Theo
    Ku wa 21-03-2022

    Nuko abagore bateye ubwo u o niyihangane arerere abandi.

  • Theo
    Ku wa 21-03-2022

    Nuko abagore bateye ubwo u o niyihangane arerere abandi.

IZASOMWE CYANE

To Top