Adolphe yari baringa, Bonheur wakinnye arwaye iyo agira ikibazo Musa Esenu ni we wari kujya mu izamu
Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão, yemeje ko umukino yaraye atsinzemo Etincelles FC yawukinnye nta munyezamu muzima afite ku buryo byari kurangira Musa Esenu agiye mu izamu.
Wari umukino w’umunsi wa 28 Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC 3-1.
Mbere y’uyu mukino byari byavuzwe ko rutahizamu Musa Esenu ari we uri bwitabazwe mu izamu kubera ko abanyezamu bayo bose badahari aho nka Adolphe Hakizimana yari arwaye, Hategekimana Bonheur na we imyitozo iheruka atayisoje kubera uburwayi ni mu gihe Kwizera Olivier na we yavuze ko arwaye.
Uyu mukino ntabwo Kwizera Olivier yawugaragayeho ni mu gihe izamu ryabanjemo Hategekimana Bonheur, Hakizimana Adolphe yari ku ntebe y’abasimbura.
Nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru, Jorge Paixão waburaga abakinnyi benshi, yavuze ko hari abo yaruhukije ariko abanyezamu bo icyari kuba cyose Adolphe atari kurijyamo.
Ati "abakinnyi bamwe bafite ikibazo cy’imvune, abandi nabahaye akaruhuko niyo mpamvu batakinnye. Uyu munsi twari dufite umunyezamu umwe, Bonheur kandi yari urwaye umunsi wa nyuma ntabwo yakoze imyitozo kubera uburwayi, umusimbura yari Adolphe ariko ntiyari gukina kubera ko arwaye."
Yakomeje avuga ko iyo Bonheur agira ikibazo, Musa Esenu ari we wari kujya mu izamu kubera ko amaze icyumweru ahitoza.
Ati "uyu munsi iyo Bonheur agira ikibazo Musa [Esenu] yari kujya mu izamu kubera ko iki cyumweru niho yitoje. Kuri Olivier ntabwo nzi aho ari."
Ni umukino kandi yakinnye adafite bamwe mu bakinnyi be nka Muhire Kevin, Niyigena Clement, Nishimwe Blaise n’abandi barimo na Onana umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Ibitekerezo