Adil yavuze ku bakinnyi be bafite imvune barimo kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil avuga ko abakinnyi be babiri bafite ibibazo by’imvune barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge akaba na kapiteni w’iyi kipe bageze mu cyiciro cya nyuma bakiruka imvune.
Nyuma y’umukino yatsinzemo Rayon Sports 2-1, Adil Erradi Mohammed, yavuze ko abakinnyi be bafite ibibazo by’ibyune barimo kapiteni w’iyi kipe umaze igihe atagaragara mu kibuga barimo gukira ndetse bageze ku cyiciro cya nyuma mu minsi mike ari bube yatangiye imyitozo.
Mugisha Bionheur wakoze impanuka ya moto tariki ya 25 Ukwakira 2021, akagira ikibazo ku kirenge cy’iburyo na we ngo arimo arakira, azatangira imyitozo vuba.
Ati “Mugisha Bonheur arimo gukira ageze mu cyiciro cya nyuma, wenda vuba aratangira imyitozo ye ku ruhande.”
Aba bakinnyi bombi nta gihindutse ntabwo bazagaragara ku mukino nyafurika wa CAF Confederation Cup iyi kipe izakinamo na RS Berkane ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo i Kigali ndetse na tariki ya 5 Ukuboza 2021 muri Maroc.

Ibitekerezo
Ndayisenga emm brancos
Ku wa 27-11-2021Nukuyihambiraho
Ndayisenga emm brancos
Ku wa 27-11-2021Nukuyihambiraho
janvier
Ku wa 27-11-2021APR ndayemera ndumufana wayo
janvier
Ku wa 27-11-2021APR ndayemera ndumufana wayo