Umunya-Maroc utoza APR FC, Mohammed Adil Erradi uri ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, mu nzira zo gutandukana n’iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.
Yagizwe umutoza wa APR FC mu mpeshyi ya 2019, yari yasinye umwaka umwe urangiye yongera amasezerano y’indi myaka 2 ubu iri ku musozo.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yaba yarafashe umwanzuro wo kutazakomezanya n’iyi kipe akaba yahindura akajya gushakira ahandi.
Adil ni kenshi yakunze kuganira n’itangazamakuru ariko mbere y’uko baganira akabasaba kuba baba baretse gufata amajwi.
Umunsi umwe muri uyu mwaka w’imikino yigeze kubikora maze agaruka ku kuntu hari abamwibasira, batemera imitoreze ye maze agezemo hagati agira ati “ndi hafi kugenda tuzaba tureba”.
Ibi bikaba byiyongera kubimaze iminsi bivugwa hirya no hino ko APR FC yaba yaratangiye gutekereza ku musimbura we cyane ko we yanze kongera amasezerano.
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga agaruka kuri iki kibazo cy’umutoza, yavuze ko akiri umutoza w’iyi kipe ariko hari amakipe amwifuza, ngo bazaganira ubundi barebe icyakorwa.
Ati “umutoza Adil ni umutoza wa APR FC, ariko nk’uko nabivuze umupira urahindagurika, ashobora kuvuga ngo igihe tumaranye kirabaye ni icyo cyangwa aba barampa ibirenze ibyo mumpa akaba yahitamo gusezera nk’uko yahitamo no kugaruka, murabizi cyane kuva yashyiraho utu duhido, si Saudi Arabia gusa na Qatar iramukeneye, n’iwabo muri Maroc baramushatse, biri rero mu bubasha bwe.”
“Twe twamweretse ibyifuzo byacu na gahunda dufite y’igihe kirekire, yemera ko tugendana muri ibyo bihe, habayeho gutandukana byaba biturutse ku mpande zombi ariko Adil yubaha APR natwe tukamwubaha ibintu byose dushobora kubikora mu bwumvukane.”
Adil kuva yagera muri APR FC muri 2019 yayifashije kwegukana ibikombe 2 bya shampiyona byikurikiranya kandi adatsinzwe, yanafashije iyi kipe kuzuza imikino 50 idatsinzwe.

Ibitekerezo