Abatoza babiri b’abanyarwanda, Muhire Hassan na Banamwana Camarade bagomba kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi gukorera License B ya CAF.
Guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 29 Kanama kugeza tariki ya 2 Nzeri 2022 muri iki gihugu hazaba habera amahugurwa y’abatoza bafite License C ya CAF bifuza kubona B ya CAF.
Umutoza ujya gukorera iki cya ngombwa cyo ku rwego rwa B, agomba kuba afite icyo ku rwego rwa C, afite ikipe atoza, kuba nta miziro afite no kwishyura amafaranga yo kwitabira.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu Rwanda hazava abatoza babiri ari bo Banamwana Camarade wa Gicumbi FC ndetse na Muhire Hassan wahoze atoza amakipe arimo Miroplast na Bugesera FC.
Biteganyijwe ko aba bombi bazahaguruka mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama berekeza i Burundi.

Ibitekerezo