Abatoza 5 bashobora kuzatakaza akazi mbere y’abandi muri shampiyona y’u Rwanda
Harabura amasaha 48, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 igatangira, amakipe yariyubatse yaba mu bakinnyi ndetse n’abatoza, ariko nk’uko bimaze kumenyerwa shampiyona ijya kurangira hari abatoza bamaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.
Mbere y’uko shampiyona itangira ubuyobozi bw’amakipe bukubita epfo na ruguru bukazana umutoza mwiza iyo uwo bari kumwe atatanze umusaruro bifuza, cyangwa se bakagumana n’uwo bari kumwe, burirya bukimara bugashaka n’abakinnyi beza ahanini bishingiye ku byifuzo by’umutoza, iyo umusoruro utabonetse, nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo ‘zitukwamo nkuru’, byose biba bigomba kujya ku mutwe w’umutoza.
Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku batoza 5 bashobora kuzatakaza akazi imbere y’abandi mu gihe baba badatanze umusaruro, birashingira k’uburyo ikipe yiyubatse ndetse n’uburyo yitwaye mu mikino ya gicuti yitegura shampiyona.
Guy Bukasa – Gasogi United
Guy Bukasa ni umutoza w’ikipe ya Gasogi United ukomoka muri DR Congo, ni umwe mu batoza badahabwa amahirwe yo kuzasoza iyi shampiyona bitewe n’uburyo ikipe ye ya Gasogi United yitwaye mu mikino itegura shampiyona.
Iyi kipe ni imwe mu makipe yagerageje kugura abakinnyi benshi kandi n’ubuyobozi bwayo bukabazana bavuga ko ari abakinnyi beza harimo nka Hassan Djibrine wakiniraga Etincelles wasoje shampiyona y’umwaka ushize afite ibitego 7, Armel wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Kiyovu Sports n’abandi benshi.
Iyi kipe mu mikino itegura shampiyona ni imwe mu makipe yagaragaje urwego rwo hasi cyane kuko mu mikino 7 yatsinzemo 2, atsinda 3 anganya 2. Iki kikaba ari kimwe gishobora gutuma umutoza w’iyi kipe atangira shampiyona ari ku gitutu. Twibuke ko umwaka ushize iyi kipe yatandukanye na Cassa Mbungo kubera ko yitwaye na we mu mikino itegura shampiyona.
Frank Ouna – Musanze FC
Ni umutoza ukomoka muri Kenya, yerekanywe nk’umutoza mushya wa Musanze FC muri Nzeri 2021, ni umwe mu batoza nabo bashobora kutazatinda kuri iyi ntebe aramutse uko yitwaye mu mikino ibanziriza shampiyona ari byo akomeje no muri shampiyona.
Ubuyobozi bwa Musanze FC akenshi bukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe yabo ibe ikomeye, umukinnyi umutoza yifuza bagerageza kumuzana ariko na none ni ikipe itajya ipfa kwihanganira umusaruro muke w’umutoza, batandukana n’abatoza benshi kubera umusaruro muke, uheruka ni Seninga Inncent wirukanywe umukino utarangiye ugeze ku munota wa 63 ubwo batsindwaga na Gasogi United.
Frank Ouna rero nta mahirwe afite yo kuramba muri iyi kipe cyane ko mu mikino ya gicuti 5 yakinnye yose yayitsinzwe.
Haringingo Francis – Kiyovu Sports
Uyu mutoza w’umurundi na we ni undi mutoza uri ku gitutu cy’intsinzi, yaguriwe abakinnyi beza barimo nka Muzamiru Mutyabya, Emmeanuel Okwi akaba kapiteni wa Uganda, umurundi Coutinho, Bigirimana Abedi wari usanzwe muri iyi kipe, n’abandi bakinnyi beza b’abanyarwanda.
Francis uheruka kwirukanwa na Police FC, ashobora kutaramba muri Kiyovu Sports mu gihe atakwitwara neza kuko umuyobozi wayo, Juvenal atajya yihanganira gutsindwa kabiri, niko yatandukanye na Karekezi Olivier mu ntangiriro za shampiyona ya 2020-21.
Musadi Djuma – Rayon Sports
Ni umutoza wongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza iyi kipe nyuma y’imyaka 4 ayihesheje igikombe cya shampiyona, gusa iyo urebye kuva 2017 avuye muri Rayon Sports yagiye azenguruka mu makipe yaba ayo mu Rwanda no hanze yarwo ariko ntaho yatindaga, yatandukanaga nayo kubera umusaruro muke.
Ni umwe mu bagize uruhare mu kugura abakinnyi Rayon Sports ifite ubu, n’ubwo yagiye ku isoko itinze ariko na none ni imwe mu makipe yaguze neza.
Ikindi ni ikipe y’igitutu, kuyitoza bisaba guhora ku gitutu, abakunzi bayo ntabwo bakwihanganira umutoza utsindwa.
Eric Nshimiyimana – AS Kigali
Niba hari umutoza uri mu bihe bibi n’uyu munsi, ni Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali. Nyuma yo kutabasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup kandi ubuyobozi bwa AS Kigali bwarakoze ibishoboka byose bumugurira abakinnyi beza, bivugwa ko batangiye gushaka uburyo bamusimbuza.
Ikosa rimwe ashobora gukora muri shampiyona ashobora kwisanga atakiri umutoza w’iyi kipe, ni mu gihe no mu minsi ishize byavuzwe ko AS Kigali yatangiye ibiganiro na Didier Gomez uherutse gusezererwa na Simba SC.
)
Ibitekerezo
habufite
Ku wa 29-10-2021reyo spor igomba gutsinda mukura 2:1 ituba barire amano ta yambere iyegukane