Imyidagaduro

Abana ba Diamond bose bagiye guhindurirwa amazina

Abana ba Diamond bose bagiye guhindurirwa amazina

Nyuma y’uko nyina wa Diamond, Sanura Kasimu[Mama Dangote] atangaje ko umuhungu we atari umwana wa Abdul Juma, uyu mugabo na we ngo agiye kwitabaza inkiko uyu muryango wamburwe amazina ye.

Mu minsi ishize nibwo uyu mugore yatangaje ko Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] atari umuhungu wa Abdul Juma ahubwo ari umwana wa Salum Idd Nyange ndetse yamuhaye izina rya Abdul Juma kuko ari we wari umugabo we ndetse wanamutwaye kwa muganga agiye kubyara ariko bakaba barashakanye afite inda ye.

Global Publishers ivuga ko Abdul Juma wari uzwi nka se wa Diamond agiye kwitabaza inkiko uyu muryango wose ukamburwa izina rye bagahabwa irya Salum Idd Nyange witabye Imana kuko ari we se wa Diamond.

Ngo nyina wa Diamond yabitangaje azi ko ari akantu koroshye none mu muryango byabakomeranye cyane ko n’abana bose ba Diamond ngo bazamburwa amazina ya sekuru bagahabwa aya Salum Idd Nyange cyangwa bagahabwa andi nk’uko umwe mu muryango wa Diamond yabibwiye iki kinyamakuru.

Ati“ntabwo byoroshye ni ukuri, ubu noneho birasaba ko n’abana bose bamburwa amazina ya sekuru bagahabwa ay’uwo sekuru witabye Imana. Abdul yararakaye cyane, ngo azabajyana mu nkiko nibakoresha iryo zina mu nyungu zabo.”

Uyu muntu akomeza avuga ko Diamond yakabaye yaranamaze na we gusaba ko iri zina rya ‘Abdul Juma’ rikurwa ku mazina ye ariko akaba afite ikibazo kuko abisabye bivuze ko n’urupapuro rw’inzira rwe(passport) ruzahinduka ndetse n’ibindi byangombwa byose bya kompanyi ze bigahinduka kuko ari yo mazina yakoreshagaho ibintu bitazamworohera na gato.

Ikindi n’abana be uko ari bane nabo bakoreshaga izina rya Abdul mu mazina yabo, nabo birasaba ko yazahindurwa, gusa Hamisa Mobetto we akaba avuga ko ibyo ari iby’umuryango wa Diamond bitamurema n’umwana we ngo azakomeza kwitwa Abdul nk’ibisanzwe ngo nta mpamvu n’imwe yatuma bamuhindurira izina.

Abana bane ba Diamond harimo babiri yabyaranye na Zari ari bo Riaz Nasibu Abdul uzwi nka Prince Nillan na Latiffah Nasibu Abdul uzwi nka Tiffah Dangote cyangwa Princess Tiffah, hari kandi Abdul Nasibu Abdul uzwi nka Dylan yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse na Nasibu Abdul Junior umuhungu yabyaranye na Tanasha Donna.

Umuhungu we yabyaranye na Hamisa Mobetto
Umuhungu we na Tanasha
Abana yabyaranye na Zari Hassan
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top