Siporo

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda yakuze akunda, impamvu Rugwiro adashobora kwishyiraho tatuwaje

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda yakuze akunda, impamvu Rugwiro adashobora kwishyiraho tatuwaje

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, Rugwiro Herve yavuze abakinnyi batatu b’abanyarwanda yakuze akunda cyane ndetse ko umukinnyi yakuze afatiraho icyitegererezo ari umudage Jérôme Agyenim Boateng.

Rugwiro Herve ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina umupira w’amagu mu Rwanda ndetse na we ubu afite abakinnyi bamufatiraho icyitegererezo.

Uyu myugariro ufite ibigango bikanga ba rutahizamu, ni umukinnyi udakunda kwihindura yaba umusatsi cyangwa ngo yishushanyeho(tattoo) nk’uko bimenyerewe ku bindi byamamare, yabwiye ISIMBI ko ari ko ateye adakunda ibyo bintu.

Ati”Njyewe sinkunda ibintu by’amafiyeri cyane, ikindi nagize Imana nsanga umusatsi wanjye uradefirije ntabwo nakwirirwa nywuhindura, uretse n’ibyo sinkunda ibintu byo kwihindura, oya sinkunda ibintu byo kwikabiriza cyangwa ngo nigire ukundi kuntu. Singaya umuntu ubikora ariko ku bwanjye ungishije inama sinakugira inama yo kubikora kuko njye sinkunda kwihindura ukundi kuntu.”

Avuga ko umukinnyi afatiraho icyitegererezo ari umudage ukinira Bayern Munich Jérôme Agyenim Boateng ngo yasanze ari na we bahuje uburyo bw’imikinire.

Ati” nararebye neza atari ibintu byo gufana nsanga Boateng ari we nakurkije kuko niwe dufite ibigango bimwe, ni we dusa n’aho tumeze kimwe, si ukuvuga ko ari we uzi gukina kurusha abandi ariko ni we ndeberaho kuko dufite ukuntu dusa n’aho tungana.”

Mu Rwanda avuga ko yakuze akunda abakinnyi batatu, ari bo Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa ndetse na Karekezi Olivier.

Rugwiro Herve yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa muri APR FC nkuru kugeza 2019 ayivamo yerekeza muri Rayon Sports akinira kugeza uyu munsi.

Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi 3 b'abanyarwanda yakuze akunda
Jimmy Mulisa yakuze akunda yanamutoje muri APR FC
Karekezi Olivier ni we watsindiye Amavubi ibitego byinshi
Boateng ni we afatiraho icyitegererezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top