Siporo

Abakinnyi 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Guinea

Abakinnyi 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Guinea

Amavubi y’u Rwanda agiye gukina umukino wa mbere wa gicuti na Guinea irimo kwitegurira igikombe cy’Afurika mu Rwanda kikaba kizabera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022, Guinea iri mu itsinda rimwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

Ni umukino uri bubere kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa 16:00’ ni mu gihe umukino wa 2 uzaba ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022.

Umutoza Mashami Vincent wahamagaye abakinnyi 26, yamaze gutoranya 11 ari bwifashishe kuri uyu mukino.

Abakinnyi bose barahari uretse Manishimwe Djabel wagize akabazo gato k’imvune kadakanganye, umutoza ashobora kumukoresha asimbuye cyangwa akazakina umukino wa 2.

Abakinnyi 11 Mashami yahisemo kubanzamo kuri uyu mukino

Umunyezamu: Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Serumogo Omar, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Usengimana Faustin

Abakina hagati: Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin na Hakizimana Muhadjiri

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Danny Usengimana

Amavubi agiye gukina na Guinea umukino wa mbere wa gicuti
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top