Abahanzi 8 bakomeye barimo Buravan, Ish Kevin, Bushali … Barahurira mu iserukiramuco rya Noheli
Abahanzi nyarwanda bagera ku 8 bagiye guhurira mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Noheli “Wave Noheli Fest” cyateguwe na Show Makers.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kikaba cyarateguwe na kompanyi ya Show Makers ifite inkomoko mu Buhinde aho basanzwe bategura ibitaramo nk’ibi.
Iri serukiramuco rizajya riba ngaruka mwaka, rizajya riba ririmo ibintu bitandukanye, harimo icyiciro cy’abana aho bateguriwe ibintu byo bazidagaduriraho bikabashimisha.
Hazaba harimo ibintu bitandukanye nko kubyina, tombala y’ibikoresho bitandukanye n’ibindi.
Isaac Kagara umujyanama muri Show Makers, avuga ko iki gitekerezo iyi kompanyi ifite inkomoko mu Buhinde yakigize bitewe n’uburyo u Rwanda rumaze kwandika amateka yo gutegura inama neza, ngo impamvu bahisemo kuri Noheli ni uko babonye ari ho hari umwanya.
Ati “turizera ko ibintu bizaenda neza. Yaje mu Rwanda bitewe n’ukuntu iki gihugu kigeda gitera intambwe mu gutegura inama n’ibindi, murabizi ko u Rwanda ari igihugu cya 2 muri Afurika mu gutegura inama, niyo mpamvu abantu bagenda biyongera batugana. Mu bindi bihugu usanga bagira iri serukiramuco mu mpera z’umwaka cyangwa mu mwaka hagati, rero tugeze hano dusanga ahantu hari umwanya ari kuri Noheli kuko indi minsi twasanze abantu baba bafite ibikorwa bitandukanye rero turavuga ngo kuri Noheli abantu baza bakishimisha.”
Iri serukiramuco rizaba rigizwe n’ibitaramo 2 bizaba tariki ya 24 na 25 Ukuboza, bikaba bizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Abahnzi 8 bazaririmba, tariki ya 24 Ukuboza hazaririmba Alyn Sano, Yvan Buravan, Is Kevin, Ririmba, Kenny K Shot na Logan Joe ni mu gihe tariki ya 25 Ukuboza hazaririmba Bushali na Davis D. imiryango izajya iba ifunguye guhera saa 13:00’ ifungwe saa 23:00’.
Hazaba hari kandi n’aba Djs batandukanye barimo Dj Phil Peter na Dj Ira, ni mu gihe abashyushyarugamba bazaba ari MC Tino na MC Ange.
Kwinjira muri iri serukiramuco ni ibihumbi 10 ku munsi mu gihe uwagura itike y’iminsi 2 ni ibihumbi 15, wayigura unyuze hano, bikaba bisaba kuba warikingije inkingo 2 za Coronavirus ndetse no kuba ufite ibisubozo by’uko nta bwandu bw’iki cyorezo afite.

Ibitekerezo