Siporo

Abafana bashyizwe igorora

Abafana bashyizwe igorora

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye muri Village Urugwiro ku wa 26 Mutarama 2022 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yakomoreye abafana bemererwa kongera kugaruka ku bibuga.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’uko mu Kuboza 2021 bari bakumiriwe ku bibuga kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19.

Iyi nama yemeje ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Abafana barekuwe mu gihe mu mpera z’iki cyumweru mu mukino wa Basketball hazatangira irushanwa ribanziriza shampiyona, hari kandi n’umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Volleyball ryateguwe na Forzza Bet ni mu gihe na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeje.

Uretse ibi kandi iyi nama yemeje ko utubyiniro, ibitaramo bizafungurwa mu byiciro ariko icyangombwa kikazatangwa na RDB.

Bemeje kandi ko amasaha yo gutaha ava saa 22:00’ akaba saa 00:00’ ni mu gihe ibikorwa byo bizajya bifungwa saa 23:00’ zigatangira saa 04:00’.

Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top