Abafana ba APR FC baramanukana i Huye imodoka bakodesheje hafi miliyoni
Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda rya ’Online Fan Club’ bazajya ku mukino wa Rayon Sports mu modoka imenyerewe gutembereza abantu Umujyi wa Kigali bakodesheje ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 uzabera i Huye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023.
Uyu mukino uba wakaniwe ku mpande zombi, yaba abafana, abakinnyi n’abayobozi batifuza kuba bawutakaza kuba aba ari umukino w’abakeba uwutakaje bimugiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda Online Fan Club bakaba bahisemo kuzamanuka i Huye mu modoka ya kompanyi ya ’Kigali City Tour’ imenyerewe mu gutembereza abantu Umujyi wa Kigali bari muri bus nini zifunguye hejuru benshi basigaye bita ’Visit Rwanda’.
Aba bafana ba APR FC bakaba bagiye guca agahigo ko kuba ari bo bafana basohokanye iyi modoka bagiye gufana bakayitwara hanze ya Kigali.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iri tsinda ry’abafana ryaciwe na Kigali City Tour amafaranga ibihumbi 800 byo kuyikodesha kugira ngo ibajyane i Huye inabagarure.
Kwinjira kuri uyu ni amafaranga y’u Rwanda 2500, 10000, 25000 na 50000. APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 33.

Ibitekerezo
Ntirenganya Alfred
Ku wa 12-02-2023Ubundi bagombaga gutsindwa kbsa iyo batanatsindwa nari kubabara cyane
Ntirenganya Alfred
Ku wa 12-02-2023Ubundi bagombaga gutsindwa kbsa iyo batanatsindwa nari kubabara cyane
Nizeyimanaobed
Ku wa 10-02-2023Aprturahar