AS Kigali yatsinzwe Kiyovu Sports ibitego bine ku busa bibafasha kwegukana amanota 3 y’umunsi wa kabiri wa shampiyona.
Wari umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-2022, AS Kigali yaherukaga gutsinda Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports yari yatsinze Gorilla FC.
Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina yuzuye nta kibazo afite, nka Kiyovu Sports yari yagaruye umunyezamu Kimenyi Yves wari umaze igihe afite ikibazo cy’imvune, ni mu gihe Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi baheruka kuyisinyira bari bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gutangira kuyikinira.
Ku munota wa 2 w’umikino Emmanuel Okwi aba yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe na Serumogo ariko unyura hanze gato y’izamu.
Aya makosa yaje gukosorwa na Haruna Niyonzima ku munota wa 5 atsindira AS Kigali igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.
Ku munota wa 8 w’umukino Rukundo Denis yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Haruna Niyonzima, yawuteye asa nuhinduye imbere y’izamu uhita uboneza mu rushindura.
Ku munota wa 16, Aboubakar Lawal yatsindiye AS Kigali igitego cya gatatu n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Ishimwe Christian.
AS Kigali yakoze impinduka zitateguwe ku munota 22, Kakule Mugheni Fabrice wagize ikibazo cy’imvune yavuyemo asimburwa na Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 25 Pitshou wa Kiyovu Sports yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.
Kiyovu Sports yakomeje gushakisha igitego igenda irema uburyo bwiza, ku munota wa 32 Okwi yahaye umupira mwiza Mutyaba mu rubuga rw’amahina, yahise atera mu izamu ariko Fiacre arawufata.
Nyuma yo guhererekanya neza kwa Kiyovu Sports, ku munota wa 43 Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Djijia ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.
Ku munota wa 59, Emmanuel Okwi yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Ntwari Fiacre awutanga Ishimwe Kevin.
Ku munota wa 65 Benedata Janvier ’Djijia’ yahaye umwanya Mugenzi Bienvenue, ku munota wa 69 Ishimwe Kevin na we aha umwanya Nkinzingabo Fiston.
Ku ruhande rwa AS Kigali ku munota wa 73 Lawal yahaye umwanya Biramahire Abeddy.
Kiyovu Sports yagerageje gushaka igitego ku kumunota wa 82, Abedi yacomekeye umupira Serumogo ariko umunyezamu Fiacre arawumutanga.
Ku munota wa 84, Haruna Niyonzima yatanze umupira kwa Biramahire Abeddy winjiranye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports agatera mu izamu Kimenyi Yves awukuramo ariko Niyibizi Ramadhan ahita awushyira mu nshundura biba 4.
Ku munota wa 87 Haruna Niyonzima na Tchabalala bavuyemo hinjiramo Ndekwe Felex na Sugira Ernest, ni nako Kiyovu Sports yakuyemo Mugenzi Bienvenue kubera imvune hajyamo Niyonkuru Ramadhan. Umukino warangiye ari 4-0.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Gorilla FC yanganyije na Marines 1-1, Mukura VS inganya na Gasogi United 1-1.
Imikino y’umunsi wa kabiri iteganyijwe ku munsi w’ejo
APR FC vs Musanze FC
Rutsiro FC vs Rayon Sports
Bugesera FC vs Etincelles
Police FC vs Espoir FC
Gicumbi FC vs Etoile del’Est

Ibitekerezo