Siporo

11 bitwaye neza mu gice kibanza cya shampiyona ya 2021-22 (AMAFOTO)

11 bitwaye neza mu gice kibanza cya shampiyona ya 2021-22 (AMAFOTO)

Amakipe ubu ari mu karuhuko, ni mu gihe arimo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 bitwaye neza mu mikino ibanza.

Nubwo igifite imikino 2 y’ikirarane, uwo ikinamo na Mukura VS uyu munsi n’uwo izakinamo na Rutsiro tariki ya 3 Gashyantare, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 31 irusha Kiyovu Sports ya kabiri amanota 2.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi bitwaye neza mu gice kibanza cya shampiypona (Phase Aller), turareba umwanya ku mwanya, aha biragendana n’umusaruro batanze.

Sebwato Nicholas – Mukura VS (umunyezamu)

Ni umunyezamu w’ikipe ya Mukura VS, ni umwaka we wa mbere akinnye mu Rwanda, iyi kipe yamukuye muri Uganda.

Sebwato akaba yarigaragaje cyane nubwo ikipe ye iri ku mwanya wa 8 n’amanota 20, ni umunyezamu wagiye urokora iyi kipe mu mikino itandukanye, akuramo imipira y’ibitego byabazwe.

Kugeza ubu Mukura Vs ni ikipe ya 3 imaze kwinjizwa ibitego bike, imikino yose yakinwe na Sebwato aho yinjinjwe 11, imbere ye hari Kiyovu Sports yinjijwe 11 na APR FC yinjijwe 8 ariko aya makipe abanyezamu bayo ba mbere ntabwo bakinnye imikino yose hari iyo basibye.

Nizigiyimana Karim Mackenzie – Rayon Sports (kuri 2)

Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, ni umukinnyi wigaragaje mu mikino 15 ya shampiyona, yagiye afasha Rayon Sports mu mikino myinshi, yatsinze ibitego ndetse anatanga imipira ivamo ibitego.

Niyomugabo Claude – APR FC (kuri 3)

Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso rwa APR FC, nyuma y’uko Mangwende agendeye ni we watangiye gufatwa nka nimero ya mbere kuri uyu mwanya, ni umukinnyi wafashije ikipe cyane mu mikino 15 itambutse ya shampiyona yaba mu kugarira ndetse no gusatira, ni we wari hejuru ku mwanya we muri shampiyona.

Niyigena Clenment – Rayon Sports (kuri 4)

Ni umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato ariko bagaragaje ko biteguye gufasha ikipe ye, yagaragaje gukina atuje ndetse akanaturisha ubwugarizi bwe, uku kwitwara neza kwe bigaragarira no mu kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru ubwo yari igiye gukina imikino ya gicuti na Guinea.

Buregeya Prince – APR FC (kuri 5)

Ni kapiteni wa 3 wa APR FC, ni umwe mu bakinnyi bakina batuje kandi bifitemo impano yo kuyobora bagenzi be, muri APR FC ni we mukinnyi utarigeze asimburwa mu mikino yose 15 irangiye, akaba yarafashije ikipe ye kuba iyoboye iri ku mwanya wa mbere, kubera kwitwara neza muri shampiyona yaje kugirirwa icyeze cyo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ubwo yari igiye gukina imikino ya gicuti na Guinea.

Mugisha Bohneur Casemiro – APR FC (kuri 6)

Ni umukinnyi urimo ukina umwaka we wa mbere muri APR FC, gusa ntibyamusabye igihe kinini ngo yigarurire imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bitewe n’uburyo akinamo, yamburamo imipira mu kibuga hagati akanayitanga, ni umusore ugira uruhare runini mu guhuza ubwugarizi bwe n’ubusatirizi, benshi bamufata nk’umusimbura wa Migi.

Ni umwanya yari ahanganiyeho na Seif wa AS Kigali, ariko uyu musore kubera imvune yaje kumara imikino myinshi adakina.

Bigirimana Abedi – Kiyovu Sports (ku 8)

Ni umurundi ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, yagaragaje urwego rwo hejuru cyane muri uyu mwaka w’imikino, nubwo akina mu kibuga hagati ariko ari mu bakinnyi 3 bamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 6, uwavuga ko ari na we mukinnyi mwiza mu gice kibanza cya season ntiyaba abeshye.

Onana Leandre – Rayon Sports (kuri 7)

Ni umukinnyi ukina anyura ku mpande, yanakina inyuma y’umwataka cyangwa se akaba yaba n’umwataka, ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports cyane, umusaruro we waragaragaye yaba ari ubuhanga bwe ku giti cye cyangwa no gukinana n’abandi, amaze gutsinda ibitego 5.

Nwosu Samuel – Etoile del’Est (ku 9)

Ubundi iyo bigeze mu bataha izamu, nta bintu byinshi, umusaruro w’umukinnyi urivugira, uyu rutahizamu wa Etoile del’Est ari ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 7.

Ishimwe Fiston – Marines FC (ku 10)

Ni umukinnyi wa Marines, ni umwe mu bakinnyi batanze akazi gakomeye ku bwugarizi bwabaga bwahuye n’iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi. Uyu mukinnyi akaba amaze gutsinda ibitego 5.

Shabani Hussein Tchabalala – AS Kigali (kuri 11)

Ni umurundi usatira anyuze ku mpande cyangwa akaba yanakina ari nimero 9, ni umukinnyi watanze akazi gakomeye mu gice kibanza cya shampiyona, amaze gutsinda ibitego 8 akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top