Uko umunyamakuru Kantano yifashishije izina Rayon Sports mu kwica Abatutsi muri Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yerekanye uburyo umunyamakuru Habimana Kantano yifashishije kuba yari umukunzi wa Rayon Sports ukomeye maze ashishikariza urubyiruko gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026 kibera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Aha Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku ruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bamwe mu bari abayobozi mu nzego za Leta bajyanywe mu buyobozi bwa Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) nka Gaspard Musabyimana wari ushinzwe ibiganiro no gukorana na ba maneko b’igihugu, Ferdinand Nahimana, Donath Hakizimana.
Aba bari bashinzwe gushaka abanyamakuru bizeye b’abahanga babakura muri ORINFOR nka Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Joseph Gatsikira.
Yakomeje avuga ko umwe mu banyamakuru b’Intoranywa bajyanywe ari Kantano wakoresheje urukundo akunda Rayon Sports maze ashishikariza urubyiruko gukora Jenoside cyane ko yari afite ibiganiro akora bikundwa n’urubyiruko.
Ati “Uyu yari umunyamakuru w’umufana wa Rayon Sports, yabaga yambaye imyenda ya Rayon Sports afite n’ingoma aho yajyaga hose. Yari umunyamakuru uzwi kandi ukunzwe ku buryo iyo yatangiraga kuvuga kuri RTLM urubyiruko rwarakurikiraga cyane kubera ukuntu yari azwi.”
Amwe mu magambo yatambukaga kuri RTLM harimo ngo “Abatutsi mwa nyenzi mwe tuzabica”.
RTLM bitewe n’uburyo yumvwagwa n’abantu benshi, yabaye igikoresho gikomeye kifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko yatambutswagaho ubutumwa bukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Ibitekerezo