Kwibuka

Leroy-Jacques Mickels yageneye urubyiruko ubutumwa mu gihe cyo Kwibuka

Leroy-Jacques Mickels yageneye urubyiruko ubutumwa mu gihe cyo Kwibuka

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Zira FK muri Azerbaijan, Leroy-Jacques Mickels yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ni ubutumwa uyu rutahizamu yatanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Leroy-Jacques Mickels yasabye urubyiruko kwigira ku mateka rukubaka u Rwanda rushingiye ku bw’ubahane, urukundo no guterwa ishema n’igihugu cyabo.

Ati "Muri iki gihe cyo twibuka abacu, ubutumwa ku banyarwanda bagenzi banjye by’umwihariko urubyiruko ni ukugumya kuba umwe."

"Ntitwibagirwe ahahise, dukomeze kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana n’urukundo nk’uko bimeze uyu munsi. Muterwe ishema n’igihugu cyangu kandi ntakwibagirwa ko icyubahiro cya muntu kitagomba guhohoterwa."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iminsi 100 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Leroy-Jacques Mickels yageneye ubutumwa urubyiruko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top