Imyidagaduro

Zari yavuze ko umugabo we King Bae ashobora kuba yarapfuye

Zari yavuze ko umugabo we King Bae ashobora kuba yarapfuye

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari wanabyaranye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnumz, nyuma yo kuvuga ko afite umugabo wanamwambitse impeta ubu noneho inkuru igezweho ni uko uwo mugabo ngo yaba yarapfuye.

Muri Gicurasi 2019, nibwo Zari yatangaje ko yamaze kubona undi mugabo wasimbuye Diamond ndetse yanamwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa.

Uretse kumuvuga gusa nta muntu n’umwe wigeze umubona, ndetse n’ifoto yagaragaje bari kumwe ntabwo mu maso he hagaragara.

Umwe mubakurikirana uyu muherwekazi, abinyujije kuri Instagram avuga ku ifoto ye, yabajije uyu mugore impamvu muri iyi minsi arimo agaragara wenyine kandi afite King Bae, Zari mukumusubiza yagize ati"King Bae yarapfuye."

Iki gisubizo cyahise kibazwaho byinshi aho bamwe banavuga ko atigeze amugira ahubwo ngo byari mu rweo rwo kwereka Diamond ko n’ubwo batandukanye ntacyo yahombye ahubwo yabonye umusimbura.

Zari ngo King Bae yarapfuye
Iyi niyo foto ya King Bae na Zari yagiye hanze gusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top