Imyidagaduro

Witwaje akayoga kubera amafaranga wari watwambuye - Intambara ya Muyoboke Alex na Dj Pius irakomeje

Witwaje akayoga kubera amafaranga wari watwambuye - Intambara ya Muyoboke Alex na Dj Pius irakomeje

Nyuma y’uko Muyoboke Alex ashyize hanze ibimenyetso by’uko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ya Dj Pius na Jose Chameleone, Agatako, Pius yongeye gushimangira ko abeshya.

Byatangiye Muyoboke Alex akora ikiganiro avuga ko muri 2016 ubwo Dj Pius yakoraga indirimbo Agatako yahuriyemo na Jose Chameleone, Muyoboke Alex yabigizemo uruhare ndetse ko ari na we wizaniye uyu muhanzi ukomoka muri Uganda muri Studio.

Dj Pius yahise avuga ko Muyoboke Alex abeshya kandi ashatse yareka kwisebya yangiza izina rye kuko arimo gusenya ibyo yubatse.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Muyoboke Alex yashyizeho amafoto n’amashusho y’icyo gihe bari muri Studio ndetse anongeraho graphic z’ibitaramo yagiye abafasha gukora mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo.

Byaherekejwe n’amagambo yo muri Yohana 8:32 agira ati "Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura."

Dj Pius ntabwo yigeze aripfana yahise na we avuga ko yageze muri Studio saa tatu z’ijoro kandi bo bagezemo saa tanu z’amanywa yitwaje akayoga kubera isoni z’amafaranga yari yabambuye.

Ati "Wageze muri studio saa 9PM witwaje akayoga ko kwiyererutsa kubera amafaranga wari waraye utwambuye. Mr Jose Chameleone yari muri studio na mbere ya saa 11 AM. None ngo waramuzanye?"

"Wowe wahageze saa 9 PM indirimbo yarangiye, uti tubonye Hit, si ukubyina karahava.
Umva nkubwire n’abatabizi bumvireho, uri umuntu mubi uri n’ikigwari, kwiyitirira imirimo utavunikiye mu buryo bw’imbaraga no mu mutwe."

Yakomeje avuga ko ibyo bitaramo yashyizeho ko yabafashijemo ari we wabyiteguriye akoresheje abantu baziranye akemera ko Muyoboke ashyiraho logo ze kuko yamwizeye, ngo ntibizongera ukundi.

Intambara ya Muyoboke Alex na Dj Pius irakomeje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top