Imyidagaduro

Linda ntiyemeranya n’abatekereza ko ibyamamare bitagomba kujya guhaha mu isoko

Linda ntiyemeranya n’abatekereza ko ibyamamare bitagomba kujya guhaha mu isoko

Umukinnyi wa filime,Linda yavuze ko ubwamamare atabufata nk’impamvu yo kwitandukanya n’abantu cyangwa ngo bumubuze gukora ibikorwa bisanzwe bya buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kayitesi Alice, wamamaye cyane nka Linda muri filime y’uruhererekane Umuturanyi, yavuze ko hari abantu batekereza ko kuba icyamamare bisaba kubaho ubuzima budasanzwe, nyamara we ngo abona ari umuntu nk’undi wese.

Yagize ati "Niba wumva ko njye ngomba kubangamirwa kubera ko utekereza ko Linda aciye aha cyangwa ariye iki, wowe ni wowe ufite ikibazo. Njye nta kibazo mfite."

Yakomeje asobanura ko, nubwo azwi na benshi kubera filime yakinnye, adahwema gukora ibikorwa bisanzwe nk’ibyo abandi bagore bakora buri munsi.

Ati "Nubwo ndi icyamamare, ndi umuntu. Nitwara nk’undi mugore wese ushobora kujya ku isoko kugura imboga, nanjye ndabikora."

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko gukomeza kubaho ubuzima busanzwe bimufasha kuruhuka no kugumana umubano mwiza n’abantu.

Yavuze ko hari igihe abyuka mu gitondo agafata urugendo n’amaguru agamije gukora imyitozo no kuruhura umubiri, akagenda ahura n’abantu batandukanye mu muhanda.

Ati "Hari igihe mbyuka nkumva ntasubira mu buriri. Mfata umuhanda nkagenda kugeza mu Miduha, ngahindukira nkagaruka. Ibyo mbikora nshaka kuruhura amaguru kandi nkagenda mpura n’abantu."

Linda yavuze ko atazigera yemera ko kuba icyamamare bimubuza kugenda mu muhanda cyangwa gukora ubuzima busanzwe, kuko mbere na mbere yumva ari umuntu usanzwe.

Linda avuga ko ibyamamare bikwiye kubaho nk'abandi bantu basanzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top