Imyidagaduro

DJ Brianne yatangiye urugendo rw’ibitaramo azakorera i Burayi na Amerika

DJ Brianne yatangiye urugendo rw’ibitaramo azakorera i Burayi na Amerika

DJ Brianne, uri kubarizwa ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko agiye gutangira uruzinduko ruzamugeza mu bihugu bitandukanye birimo Finland, u Bufaransa, Suwede, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azaba ataramira abakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Gateka Esther wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne yavuze ko kuri ubu ari i Brussels mu Bubiligi, aho azahagurukira yerekeza muri Finland mbere yo gukomereza ibikorwa bye mu bindi bihugu.

Yagize ati "Ndi hano i Brussels. Ndabyukira muri Finland, nimvayo mpita njya i Paris mu Bufaransa, hanyuma nsubire mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko urugendo rwe rutazarangirira aho, kuko mu kwezi kwa Kanama azongera gusubira ku mugabane w’u Burayi.

Ati "Mu kwa munani nzagaruka inaha kuko mfite ikiraka cy’umunsi umwe muri Suwede. Nyuma nzerekeza muri Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi aho hose nzajyayo ku mpamvu z’akazi."

Uyu muvangamiziki yavuze ko kubona amahirwe yo gutaramira mu bihugu bitandukanye abifata nk’umugisha ukomoka ku murimo amaze imyaka akora no ku kwizerwa yagiriwe.

Ati "Iyo umugisha wawe ugeze, niyo abantu bahagurukira mu rugo utuyemo bagatangira kukurwanya bahereye aho uryama, iyo umugisha waje nta kintu na kimwe cyawutangira."

DJ Brianne yanashimangiye ko yishimiye uburyo ibikorwa bye bikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga, anitsa ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aheshe ishema umwuga we.

Dj Brianne agiye gutaramira i Burayi na Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top